skol
fortebet

Umwana w’imyaka 8 yakubiswe ndetse ategekwa kurya umwanda na nyina kugeza apfuye

Yanditswe: Saturday 09, Jun 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Pearl Fernandez yakatiwe igifungo cya burundu kubera iyicarubozo yakoreye umwana we w’umuhungu w’imyaka 8 witwa Gabriel Fernandez ,bikagera ubwo amwica.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 34 yaketse ko umuhungu we ari umutinganyi niko gutangira kumukubita,kumurasa mu bugabo bakoresheje imbunda z’ibikinisho,kumutegeka kurya umwanda w’ipusi yabo, ndetse amukura amenyo kugeza ubwo yaje kumwica.

Pearl Fernandez wishe urubozo umwana we

Uyu mugore n’umugabo we witwa Isauro Aguirre batuye mu mujyi wa Calfornia muri USA,bishe urubozo uyu mwana wabo w’imyaka umunani ndetse iyo babaga bagiye kumubaabaza bamushyiraga ibitambaro mu kanwa kugira ngo atabasha kuvuza induru.

Aba babyeyi bamaze amezi arenga 8 bahohotera uyu mwana wabo kugeza ubwo bamwishe muri Gicurasi 2013.

Kubera ko aba babyeyi bashinjaga uyu mwana kuba umutinganyi,bagiye bamwambika imyenda y’abakobwa inshuro nyinshi ngo abakunde ndetse iyo bamubona afite ibikinisho yarakubitwaga.

Uyu mugore yakubise umwana we kugeza amwishe arangije ahamagara polisi ayibwira ko umwana wabo anyereye agakubita umutwe ku gikuta.

Aba babyeyi gito bishe umwana wabo mu buryo bubabaje

Polisi yasanze uyu mwana yaravunitse imbavu,yarangiritse mu bwonko,afite ubushye bwinshi ku mubiri we ndetse amasasu y’ibikinisho bamurasaga mu bugaboo yarageze mu bihaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa