skol
fortebet

Umwana w’umukobwa w’imyaka 6 yarashwe na musaza we w’imyaka 4 bari mu mikino

Yanditswe: Saturday 13, Apr 2019

Sponsored Ad

Umwana w’umukobwa witwa Millie Drew Kelly ufite imyaka 6 ukomoka muri Leta ya Georgia muri US,yababaje benshi mu batuye isi,nyuma yo kuraswa na musaza we w’imyaka 4 bakinaga bafite iyi mbunda.

Sponsored Ad

Aba bana bari kumwe mu modoka na nyina,babonye imbunda yari yitwaje niko kuyikinisha uyu muhungu w’imyaka 4 aba arashe mushiki we mu cyico aramwica.

Umuvugizi wa polisi yo mu gace uyu muryango utuyemo witwa Sgt. Ashley Henson yabwiye abanyamakuru ko ubwo nyina w’aba bana yari agiye gukanika imodoka,yasize imbunda ye hamwe n’aba bana mu kuyikinisha umwe ahita arasa undi mu maso aramwica.

Yagize ati “Bari kumwe na nyina mu modoka bashaka gusohoka mu rugo,imodoka yanze guhaguruka.Nyina yagiye kureba ikibazo iyi modoka yagize,asiga imbunda ye hamwe n’aba bana.

Umwana muto w’umuhungu yahise ayifata ayitunga mushiki we,aba amurashe mu mutwe by’impanuka aramwica.

Nyina warimo gukanika imodoka yagarutse yiruka asanga uyu mwana w’umuhungu aracyafashe iyi mbunda mushiki we yituye hasi,niko kumujyana ku bitaro by’abana aho yapfiriye kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Abantu benshi bababajwe n’uru rupfu rw’uyu mwana ndetse bongera kotsa igitutu Leta ya Amerika bayisaba gushyiraho itegeko ribuza abasivili gutunga imbunda cyane ko bakomeje kwica abantu.




Ibitekerezo

  • Ababyeyi nibihangane.Imbunda zica abantu benshi muli Amerika.Ariko biterwa nuko ababyeyi benshi bigisha abana babo ibintu bita ko ari "umukino",nyamara ari violence:Karate,Judo,Box,kurashisha imbunda,etc...Nk’abakristu,dukwiye kwirinda ikintu cyose kijyanye na violence.Kubera ko Imana iyanga.Ahubwo tugomba kuba "peaceful people" (abantu bakunda amahoro).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa