skol
fortebet

Umwana w’uruhinja wahambwe n’ababyeyi be bazi ko yapfuye yasanzwe ari muzima nyuma y’amasaha 8 ahambwe

Yanditswe: Saturday 09, Jun 2018

Sponsored Ad

Umwana w’uruhinja wahambwe n’ababyeyi be bazi ko yapfuye,yatabawe na polisi yaje kureba umurambo we igasanga ari muzima nyuma y’amasaha 8 ahambwe.

Sponsored Ad

Aba babyeyi b’uyu mwana w’uruhinja batuye ahitwa Canarana mu burengerazuba bwa Brazil,bahambye uyu mwana wabo nyuma yo kuvuka mu buryo buruhije kuri nyina w’imyaka 15 adahumeka,bakeka ko yapfuye avuka bahitamo kumuhamba.

Uyu mwana w’umukobwa yarokowe n’abapolisi ubwo bamenyaga ko hari umwana wapfuye mu gace ntibabimenyeshwe,bakaza gukora iperereza no kureba umurambo w’uwo mwana bagasanga uyu mwana ari muzima.

Mu mashusho yafashwe agakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga,aba bapolisi bacukuye aho uyu mwana yahambwe bafashe itoroshi nibwo kumugeraho basanga ari muzima nyuma y’amasaha 8 yari amaze arengejweho agataka.

Aba bapolisi bari biteze kubona umurambo w’uyu mwana,batunguwe no gusanga arimo kurwana no guhumeka ndetse bishimira ko batakomeje gukoresha ibikoresho bicukura bagakoresha intoki ubwo bari hafi kugera ku mubiri w’uyu mwana.

Hahise hahamagazwa ingobyi y’abarwayi,bongerera uyu mwana umwuka ndetse bamuha ubufasha bwibanze ubwo bari mu nzira igana ku bitaro,none uyu mwana arahumeka umwuka w’abazima.

Uyu mwana yahambwe n’ababyeyi ku wa Kabiri w’iki cyumweru, nyuma y’aho nyina yamubyariye mu bwogero , akabwira nyirakuru uko byagenze bagakeka ko yapfuye,nyuma y’amasaha 8 polisi igasanga uyu mwana ari muzima.

Polisi yakoze iperereza kugira ngo imenye neza niba uyu mugore na nyina ba tashakaga kwica uyu mwana gusa basanga nta bushake babigizemo.





Polisi yacukuye isanga uyu mwana ari muzima ajyanwa kwa muganga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa