skol
fortebet

Umwana w’uwahoze ari perezida wa Zambia afungiwe kwiba telefoni

Yanditswe: Thursday 17, May 2018

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri Zambia rwakatiye igifungo cy’amezi 8 Frederick Chiluba Jr,umwana w’uwahoze ari perezida w’iki gihugu Frederick Chiluba kubera kwiba telefoni ya Samsung S7 yarangiza akayigurisha abacuruza ibiyobyabwenge.

Sponsored Ad

Urukiko rwabwiwe ko uyu musore yibye telefoni umugore witwa Brenda Chisha ku wa 02 Nzeri 2017,yarangiza akajya kuyigurisha kugira ngo abone amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge mu mugi wa Lusaka.

Frederick Chiluba wapfuye 2011 yakojejwe isoni n’umwana we

Urukiko rwemeje ko ubushinjacyaha bwatanze ibihamya bigaragaza ko uyu mwana wa Chiluba wayoboye Zambia kuva 1991 kugeza 2001,ahamwa n’icyaha cyo kwiba iyi telefoni igura akayabo k’amadolari y’Amerika asaga 843, rumukatira amezi 8.

Benshi bahise bavuga ko umwambari w’umwana agenda nka se, kuko ubwo Chiluba yari perezida, yakoze ibyaha byinshi birimo kurya ruswa,kunyereza imari ya leta,n’ibindi
byinshi byamukurikiranyweho nyuma yo kuva ku butegetsi, nubwo nyuma yaje kubihanagurwaho.

Perezida Chiluba yapfuye mu mwaka wa 2011,ariko mbere y’aho yabanje yahamwa n’ibyaha byo gucuruza magendu n’urukiko rwa London mu mwaka wa 2007,ategekwa kwishyura akayabo ka miliyoni 58 atishyuye nyuma y’aho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa