Umwana wavutse afite ijisho rimwe yakorewe irindi mu nyama zo ku nda ye[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 July 2018 Yasuwe: 1695

Uko isi igenda itera imbere niko abahanga bakomeza kwiyongera aho mu Bwongereza hari kuvugwa umwana w’imyaka 3 witwa Myah Hauxwell, ukomoka mu gace ka Mansfield muri Nottingham wavukanye ijisho rimwe none kuri ubu akaba yakorewe irindi.

Uyu mwana muto yavukanye uburwayi bwa microphthalmia bwatumye avuka afite ijisho rimwe bituma abaganga bakoresha ubwenge bwabo bamukorera irindi rikozwe mu nyama zo ku nda ye.

Ubwo yari afite umwaka umwe bamukoreye ijisho gusa uburemere bwaryo buramubangamira ndetse butuma igice kimwe cyo mu isura kidakora.
Kubera uburibwe uyu mwana yahoranaga,abaganga bahisemo kurimukuramo bamukorera irindi mu nyama bakuye ku nda ye barimushyiramo ku wa 27 Kamena uyu mwaka

Muri iyi operation yamaze amasaha ane,uyu mwana yaravuwe neza ndetse ahabwa iri jisho rishya gusa azajya asabwa kurihindura buri nyuma y’imyaka 2 uko azajya agenda akura.

Nyina w’uyu mwana Myah witwa Lauren yatakambiye abatuye isi kumufasha kuko nta mikoro afite kugira ngo ajye abonera uyu mwana amafaranga amufasha guhindura iri jisho nyuma y’imyaka 2.

Iyi nndwara ya Microphthalmia n’indwara y’amaso ifata umuntu ari kuvuka bikamuviramo guhuma ijisho rimwe cyangwa se imboni z’umuntu ntizibashe gukora neza aho abasaga ibihumbi 10 ku isi yose bahura n’ubu burwayi.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Inzoka y’ubumara yarumye umukobwa imusanze mu ishuli bimuviramo...

Umwana w’umukobwa witwa Mamali Sahoo wigaga mu mashuli abanza ku kigo...
19 July 2018 Yasuwe: 2427 1

Inzovu yishe umugore bituma abaturage bashyamirana na Leta yababujije...

Abaturage bo mu Buhindi bariye karungu barashaka ko Leta ibareka bakica...
19 July 2018 Yasuwe: 1337 0

Umusaza w’imyaka 60 yatawe muri yombi kubera gusambanya umwana w’imyaka...

Umugabo w’imyaka 60 ukomoka mu Buhindi mu mujyi witwa Bhubaneswar yatawe...
19 July 2018 Yasuwe: 837 0

Umukozi yahawe imodoka nshya kubera kugenda ibirometero 32 n’amaguru

Iyi modoka yayihawe nyuma y’uko iyo yari asanzwe afite ipfuye mbere y’umunsi...
18 July 2018 Yasuwe: 2865 0

Babana bakuwe mu buvumo bashobora kuza kugirwa abayobozi

Abahungu 12 n’umutoza wabo w’umupira w’amaguru barokowe bakurwa mu buvumo...
18 July 2018 Yasuwe: 2031 0

Perezida Trump yisubiyeho ku magambo yavuze ku kwivanga mu matora...

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yavuze ko yemera...
18 July 2018 Yasuwe: 538 0