skol
fortebet

Umwana wavutse ibice by’umubiri w’impanga ye biri ku nda ye agiye kubagwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 30, Jul 2018

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka witwa Veronica Cominguez ukomoka muri Philippines wavutse bimwe mu bice by’umubiri by’impanga ye bifashe ku nda ye,yahawe ubufasha bwo kujya kubagirwa muri Thailand kugira ngo babimukureho.

Sponsored Ad

Uyu mwana yagombaga kuvukana n’impanga ye gusa ntibyakunda kuko itakomeje gukura byatumye ibice by’umubiri wayo birimo amaboko bifata ku nda ye arabivukana.

Benshi mu bagiraneza bakoze ibishoboka byose kugira ngo uyu mwana wavutse muriubu buryo avurwe amere nk’abandi none ku bw’amahirwe agiye kuvurirwa muri Thailand.

Uyu mwana uba mu gace ka Illigan muri Philippines yababaje benshi kubera uku kuntu yavutse kwamubangamiraga byatumye abaturanyi be bakusanya amafaranga none kuri ubu agiye kubaho nk’abandi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangzamakuru Veronica yatangaje ko yari abayeho ababara ndetse uko yakuraga n’ibi bice by’iyi mpanga ye byakuraga bikamuremerera ntiyisanzure.

Yagize ati “Nkiri muto natekereje ko ari ikirenge.ariko uko nagendaga nkura niko nacyo cyakuraga cyane.inshuro nyinshi bintera icyuya cyinsh imyenda yanjye igatoha.

Nyina w’uyu mwana witwa Flora yavuze ko umuryango we witeguraga impanga ndetse yari yarateguye amazina ariko nyuma undi mwana ntiyakura ibice by’umubiri we bikurira ku nda y’uyu mukobwa we.

Flora yavuze ko ibi bice bidasanzwe bibangamira uyu mwana ndetse bivamo ibyuya binuka cyane,uyu mwana ntiyisanzure mu rungano rwe.

Umuganga w’uyu mwana yavuze ko kumubaga bidakomeye ariyo mpamvu abaturanyi be bahuje amaboko bakamushakira amafaranga yo kumuvuza none mu minsi mike agiye kujya kwivuriza muri Thailand




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa