skol
fortebet

Umwana yicishije mukase inkota nyuma yo kureba filimi y’indwanyi z’aba Samourai

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

Umwana witwa Rueben Brathwaite w’imyaka 17 ukomoka muri Wales yakoze amahano ubwo yicaga mukase amukase ingoto n’inkota nyuma yo kureba filimi yuzuyemo urugomo rw’indwanyi z’Abayapani zitwa “Samourai.”

Sponsored Ad

Uyu mwana w’umuhungu wari umunyeshuli yishe muka se Fiona Scourfield w’imyaka 54,ubwo yamutegaga agatego akamubwira ko abonye ipusi yavunitse,uyu mugore aje kureba nibwo yamukase umutwe akoresheje inkota ndende.

Mbere yo guca ingoto muka se, Brathwaite yamukubise ishoka ku mutwe agwa hasi niko kumwica amuciye ingoto.

Scourfield wareraga abana be ndetse akunda inyamaswa cyane,yishwe n’uyu mwana yari abereye muka se,wamubeshye ko abonye ipusi yavunitse,bituma ahurura agiye kureba icyo yabaye.

Uyu mwana w’umuhungu akimara kwica mukase yahise amufotora amafoto 2 aryamye mu maraso, ayashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Urukikorwa Swansea rwavumbuye ko uyu mwana w’umuhungu yari amaze igihe kinini areba amafilimiagaragaza ubwicanyi n’urugomo by’aba Samourai kuri mudasobwa,bituma urwango yangaga mukase rukura byatumye amwivugana.

Brathwaite yabwiye urukiko ko atarashimishijwe n’ubuzima ariyo mpamvu yishe mukase kugira ngo bamufunge aho kuzapfa yiyahuye.

Urukiko rwakatiye igifungo cya burundu uyu mwana w’umuhungu kubera ko yiyemereye ko ari we wishe mukase ndetse akerekana n’ibikoresho yakoresheje amwica.



Brathwaite wishe mukaseScoufield amuciye umutwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa