Umwarimu w’imyaka 28 yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 azira gusambana n’umunyeshuli we w’imyaka 13

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 July 2019 Yasuwe: 3481

Umwarimukazi witwa Brittany Zamora w’imyaka 28 ukomoka ahitwa Goodyear muri Arizona yaraye akatiwe igifungo cy’imyaka 20 azira gusambana n’umwana w’umuhungu yigishaga w’imyaka 13.

Mu mwaka ushize nibwo madamu Zamora yahamwe n’icyaha cyo gusambana n’uyu munyeshuli w’imyaka 13 yigishaga mu kigo cyitwa Las Brisas Academy.

Imishyikirano y’uyu mwarimu n’uyu mwana yigishaga watangiye amwandikira ubutumwa bwuzuyemo amagambo y’ibitsina,bahita batangira kujya abahamagarana babwirana amagambo y’ubusambanyi,birangira bateye akabariro.

Brittany Zamora yavuzweho ko yasambanye n’uyu mwana ubugira kane bari mu modoka ndetse no mu ishuli.

Zamora wari ufite umugabo bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko,yamaze igihe yoherereza uyu mwana amafoto ye yambaye ubusa n’andi yambaye utwenda tw’imbere mu rwego rwo kumukurura.

Zamora yafunzwe muri 2018 nyuma y’aho ababyeyi b’uyu mwana yigishaga basanze muri telefoni ye amafoto y’uyu mwarimu yambaye ubusa bahita bamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 12 Nyakanga 2019 nibwo Zamora yabwiye urukiko ati “Ndi umuntu mukuru uzi ubwenge ariko nakoze amakosa akomeye nicuza cyane.Nabayeho ngerageza kubaha buri tegeko.ntabwo ndi ikibazo mu bantu.”

Uyu mwarimukazi yavuze ko yasabye imbabazi umuryango w’uyu mwana yashoye mu busambanyi ndetse yiteguye kwiga cyane ari muri gereza akazosohoka afite ubumenyi buhambaye.

Ikibazo uyu mugore azahura nacyo ni uko ubwo azaba arekuwe ku myaka 48 azamara indi myaka 2 mu kato nk’umuntu wahamwe n’icyaha cyo gushora abana mu busambanyi.

Uyu mwarimukazi yashyingiranywe n’umugabo we usanzwe ari umurobyi mu mwaka wa 2015 ariko yaje kumuca inyuma akajya asambana n’uyu mwana yigishaga.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi: Biravugwa ko abavuye mu gisirikare n’Imbonerakure bahawe...

Abahoze mu gisirikare n’Imbonerakure bakomoka muri komini 3 zirimo Buganda,...
21 October 2019 0

Hageragejwe urugendo rwa mbere rurerure rw’Indege

Kompanyi y’indege ya Australia yarangije igerageza ry’urugendo rurerure...
20 October 2019 Yasuwe: 1551 0

Igikomangoma cy’Ubwongereza Harry n’umugore we Meghan barifuza kwimukira muri...

Igikomangoma Harry cy’Ubwongereza n’umugore wacyo Meghan Markle bahishuye ko...
20 October 2019 Yasuwe: 3344 0

Tanzania: Biravugwa ko Perezida Magufuli arembye cyane

Amakuru ari gucaracara mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga muri...
20 October 2019 Yasuwe: 5140 1

RDC: Umukuru w’inyeshyamba yiciwe mu mirwano yari ahanganyemo n’undi...

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu taliki ya 18 Ukwakira 2019,umuyobozi w’inyeshyamba...
20 October 2019 Yasuwe: 5034 1

Perezida Erdogan yiyemeje kumena imitwe abarwanyi b’aba-Kurdes

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya avuga ko Turukiya "izamena...
20 October 2019 Yasuwe: 1778 1