skol
fortebet

Umwarimu w’umunya Kenya watowe nk’uwa mbere ku isi yasuye Donald Trump muri White House

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2019

Sponsored Ad

Umwarimu ukomoka muri Kenya witwa Peter Tabichi waherukaga gutorwa nka mwarimu mwiza kurusha abandi ku isi mu ntangiriro z’uyu mwaka yahuye na Perezida Donald Trump wa Amerika mu biro bye White House.

Sponsored Ad

Uyu mwarimu ari muri Amerika aho kandi azageza ijambo ku nama rusange y’umuryango w’abibumbye i New York muri uku kwezi.

Tabichi ni umwarimu w’umufurere w’umufaransiskani, muri Werurwe yatsindiye igihembo kitwa ’2019 Global Teacher Prize’ gihabwa umwarimu wahize abandi ku isi.

Yigisha amasomo ya siyansi ku ishuri ryisumbuye rya Keriko mu gace ka Nakuru mu burengerazuba bwa Kenya.

Ifoto y’uyu mwarimu ari kumwe na Perezida Trump mu biro bye yashyizwe kuri Twitter n’umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru w’ibiro bya perezida.

Uyu yanditse kandi ko "Furere Tabichi yatanze 80% by’umushahara we mu gufasha abakene iwabo muri Kenya.

"Ubwitange bwe no gukora cyane byatumye abanyeshuri be bo mu ishuri ridafite ubushobozi buhagije baba aba mbere mu irushanwa rya siyansi mu gihugu.

"Peter uri urugero rwiza kuri twese! Urakoze ku muhate wawe ku banyeshuri bawe".

Ni ibyanditswe na Stephanie Grisham ushinzwe itangazamakuru muri White House.

Furere Tabichi w’imyaka 36, biteganyijwe ko azabwira inama rusange y’umuryango w’abibumbye uko yabashije kugera ku ntego ze mu mwuga we wo kwigisha.


Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa