skol
fortebet

Umwarimu wo muri kaminuza wahaga abanyeshuli amanota y’ubuntu kugira ngo baryamane yirukanwe ku kazi

Yanditswe: Thursday 21, Jun 2018

Sponsored Ad

Umwarimu wo muri kaminuza ya Obafemi Awolowo University (OAU) muri Nigeria witwa Richard Akindele yirukanwe ku kazi,nyuma yo gutamazwa n’umunyeshuli witwa Monica Osagie washyize hanze ikiganiro bagiranye kuri telefoni amubwira ko niyemera bakaryamana azamuha amanota y’ubuntu.

Sponsored Ad

Uyu mwarimu w’inkundamugayo yahuye n’uruva gusenya ubwo umunyeshuli we witwa Monica Osagie yashyiraga hanze ikiganiro cyose bagiranye amusaba ko baryamana akazamuheka mu kizamini akamuha amanota y’ubuntu byatumye abayobozi ba kaminuza bahita bamusezerera.

Monica washyize hanze profeseri wamusabye ko baryamana kugira ngo amuhe amanota

Aya majwi yateje urunturuntu muri sena ndetse no ku mbuga nkoranyambaga byatumye abandi barimu banenga uyu mu profeseri bikomeye ndetse iki kigo gihita gitangiza gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uhagarariye uyu Monica mu mategeko witwa Biola Akiyode yabwiye CNN ko iyi ari intsinzi ikomeye ku banyeshuli benshi bari bamaze iminsi basambanywa n’uyu mwarimu kugira ngo abahe amanota y’ubuntu.

Monica Osagie yari afite amanota ahagije gusa uyu profeseri yifuzaga ko baryamana akamuha menshi kugira ngo agire A mu isomo ry’icungamari yigishaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa