skol
fortebet

Umwarimu yafashwe ari gukorera ikizamini cya Leta umusirikare

Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018

Sponsored Ad

Umwarimu witwa Benjamin Manirambona wo mu Burundi yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 kubera ko yafashwe mu cyumweru gishize ari gukorera ikizamini cya leta gisoza amashuli yisumbuye undi muntu,yavuze ko ari umusirikare.

Sponsored Ad

Uyu mugabo usanzwe anakuriye abarimu ku kigo cyitwa Butere Technical College, yatawe muri yombi na polisi ubwo yari yiyoberanije ,ajya mu kizamini gukorera umusirikare kugira ngo abashe kumufasha kubona buruse yo kwiga kaminuza.

Uyu mwarimu yavuze ko yemeye gukorera ikizamini cya electronics umusirikare baziranye wamubwiye ko yifuza amanota yamufasha kubona buruse yo kwiga kaminuza.

Uyu musirikare yasezeranyije Manirambona ko azamwishyura akayabo nagaruka avuye mu butumwa bw’amahoro ingabo z’Uburundi zagiyemo muri Somalia.

Manirambona yahise yemera ibi byaha nyuma yo gufatirwa mu cyumba cyakorerwagamo ibizamini byatumye ahanishwa gufungwa imyaka 5 muri gereza ndetse ahagarikwa ku kazi imyaka 10.

Utretse uyu Manirambona,abandi bamufashije barimu umucangamutungo w’ikigo witwa Eric Nkurunziza n’uwacungaga abanyeshuli Lazard Nihezagire bakatiwe igifungo cy’imyaka 2 no kumara imyaka 5 bataragara mu kazi ka Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa