skol
fortebet

Umwarimu yahagaritswe ku kazi kubera gufotora abakobwa yigisha mu ibanga

Yanditswe: Monday 07, May 2018

Sponsored Ad

Umwarimu witwa Ashley Bakewell w’imyaka 33 wo mu Bwongereza, yahagaritswe ku kazi nyuma yo gufatanwa amafoto menshi yafotoye abakobwa yigishaga mu ibanga,yarangiza akavuga ko yabafotoye kubera akunda imisatsi yabo.

Sponsored Ad

Uyu mwarimu yafashwe amaze umwaka wose afotora aba bakobwa,ahita ahagarikwa ku kazi aho yahamwe n’icyaha cyo gushaka kubagusha mu busambanyi cyane ko yabifuzaga cyane bigatuma abafotora mu ibanga.

Uyu mwarimu yemeye ko yafashe amafoto aba bakobwa kubera kubagirira irari ubwo babaga baje ku ishuli.

Menshi mu mafoto uyu mwarimu yafotoye,ni ayo bari baje mu munsi mukuru wari wateguwe n’ishuli ryabo bambaye imyenda itari iy’ishuli.

Iki kigo cya Grammar School cyo mu Bwongereza cyigisha abakobwa gusa kuva ku myaka 11 kugeza kuri 18,kimaze kumenyekana kubera imyitwarire mibi y’abarezi bacyo aho iki cyaha cya Bakewell kije gikurikira icy’undi mwarimu wafashwe ari gukora ubutinganyi n’umunyeshuli ndetse n’uwasambanyije umunyeshuli ubwo yari yarwaye amujyanye kwa muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa