Umwarimu mu mashuli yisumbuye yakubise umunyeshuli kugeza apfuye

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 27 March 2019 Yasuwe: 4777

Foto@Internet

Ni muri Uganda mu karere ka Mbale havugwa urupfu rw’uyu munyeshuri wakubiswe n’umwarimu we kugeza apfuye amuziza ko atakoze umukoro.

Nyakwigendera Denis Wadeba w’imyaka 18, yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cyitwa Nyondo Secondary School , Yakubiswe n’umwarimu we Ms Annet Namono kuri uyu Mbere ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya ariko ageze ku bitaro byiritiriwe St. Theresa biri i Nyondo ahita apfa.

Ibi bitaro biri muri metero nke uvuye ku ishuri yari asanzwe yigaho.

Umuvugizi wa Polisi yo muri aka gace, Mr Robert Tukei, aganira na Daily Monitor yemeje aya makuru, ariko atangaza ko nta byinshi bari bamenya kuri uru rupfu.

“Amakuru mfite avuga ko uwo munyeshuri yakubiswe n’umwarimu we bikamuviramo gupfa, umurambo we uri mu buruhukiro bw’ibitaro, ndacyategereje amakuru ahagije.” Niko yavuze.

Biravugwa ko Ms Annet Namono yakubise uyu mwana inkoni 5 ahantu hatandukanye nyuma yo kubona ko atakoze umukoro yari yatanze.

Ms Florence Bweri uyobora iki kigo, yavuze ko abanyeshuri bari bamaze kwadukana iyi ngeso yo kudakora umukoro ariko nanone ngo uwabaga atakoze umukoro yahabwaga igihano cyoroheje kitagira ingaruka ku mwana. Yongeyeho ko yapfuye bari barimo kugerageza gushaka imodoka ngo imujyane ku bitaro byakarere ka Mbale.

Mushiki wa nyakwigendera Ms Sharon Nabugo, yavuze ko musaza we nta kibazo yari afite dore ko yari yanagiye ku ishuri ameze neza cyane, akemeza ko uru rupfu rwatewe n’inkoni yakubiswe.

Abandi bo mu muryango wa nyakwigendera , basabye reka guhana bikomeye uyu mwari wakoze aya mahano, bavuze ko umuryango wose wari uhanze amaso kuri uyu mwana ariko ubu ngo icyizere bari bafite cyayoyotse.

Mr Hannington Bakumba ushinzwe uburezi muri aka karere, yavuze ko mu gihe iperereza polisi iri gukora ryasanga nyakwigendera yapfuye kubera inkoni yakubiswe, uyu mwarimu yahita yamburwa impamyabumenyi ye ndetse akanahanwa n’inzego bwite za leta.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amerika yigambye kurasa drone ya Iran yatambaga hafi y’ubwato...

Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika zihimuye kuri Iran zirasa akadege...
19 July 2019 Yasuwe: 1885 0

Amerika yaburiye abacamanza ba ICC ko nibibeshya bagakurikirana ibyaha...

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye abacamanza b’Urukiko Mpanabyaha...
19 July 2019 Yasuwe: 1100 0

Burundi: Abagizi ba nabi bateye grenade mu rugo rw’umuyobozi wa...

Abantu bataramenyekana bateye gerenademu rugo rwa Denis Niyomuhanyi,usanzwe
18 July 2019 Yasuwe: 1358 1

Muri Uganda inka zirimo n’iza Perezida Museveni zigiye guhabwa ibyangobwa...

Ubu mu gihugu cya Uganda Guverinoma yamaze gutangaza ko igiye gutangira...
18 July 2019 Yasuwe: 854 0

OMS yatanze impuruza ku cyorezo cya Ebola muri RDC

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko ubu...
18 July 2019 Yasuwe: 624 0

Umwana w’imyaka 14 yiyahuye mu muhanda wa Gari ya moshi iramugonga nyuma yo...

Umwana witwa Sam Connor w’imyaka ukomoka mu Bwongereza yakoze amahano kuwa...
17 July 2019 Yasuwe: 2012 0