skol
fortebet

Umwe mu batumye u Burundi bumenyekana cyane muri UNESCO yitabye Imana

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2017

Sponsored Ad

Antime Baranshakaje yitabye Imana nyuma y’ imvune yatewe n’ impanuka ya moto
Antime Baranshakaje, inararibonye mu nkingi z’ubuhanga bwihariye bw’ u Burundi bwo kuvuza ingoma, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 9 Mata 2017, afite imyaka 81 y’ amavuko.
Yari amaze amezi itatu arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Khaled mu Kamenge, mu mujyi wa Bujumbura. Uyu mukambwe ntabwo yari akibasha kwigenza bitewe n’ ikibazo cy’ imvune yagize ubwo yakoraga impanuka ya moto avuye mu kazi atashye iwe mu rugo. (...)

Sponsored Ad

Antime Baranshakaje yitabye Imana nyuma y’ imvune yatewe n’ impanuka ya moto

Antime Baranshakaje, inararibonye mu nkingi z’ubuhanga bwihariye bw’ u Burundi bwo kuvuza ingoma, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 9 Mata 2017, afite imyaka 81 y’ amavuko.

Yari amaze amezi itatu arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Khaled mu Kamenge, mu mujyi wa Bujumbura. Uyu mukambwe ntabwo yari akibasha kwigenza bitewe n’ ikibazo cy’ imvune yagize ubwo yakoraga impanuka ya moto avuye mu kazi atashye iwe mu rugo.

Baranshakaje yari asanzwe ari umurinzi w’urugo rwo ku musozi wa Gishora, muri komine Giheta intara ya Gitega, ahasanzwe habitswe ingoma ziranga umuco n’ amateka by’ u Burundi.

Iyo ngoro ndangamateka yashizweho n’umwami Mwezi Gisabo.

Antime Baranshakaje n’abandi banyagihugu baho, barimo abo mu muryango wa Nyakwigendera, niho bigira gukana, kuvuza ingoma n’ ibyino z’ abakaraza.

Ariko kandi bagacunga icyo kigo n’ingoma ndangamurage zihabitse.

Muri izo ngoma harimwo izitavuzwa nk’iyo bita Ruciteme, hamwe na Murimirwa, amazina afatiye ku myuga y’ ubuhigi n’ ubuhinzi yari itunze Abarundi bo hambere.

Muri 2014, ingoma z’u Burundi zashizwe mu bimenyetso by’ umuco ndangamurage bibungabunzwe n’ ishami ry’ umuryango w’ abibumye ryita ku bumenyi n’ umuco UNESCO.

Amafoto agaragaraza ubuhanga bw’ Abarundi mu kuvuza ingoma



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa