skol
fortebet

Umwicanyi w’umugore yateraguye icyuma abana b’impinja batatu n’ababyeyi babo

Yanditswe: Friday 21, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umwicanyi w’umugore w’imyaka 52 yaraye ateraguye ibyuma abana b’impinja batatu n’abantu bakuru 2 mu mujyi wa New York,atabwa muri yombi ari kugerageza kwiyahura.

Sponsored Ad

Uyu mugore yateye ibyuma abantu batanu barimo abana b’impinja 3,umwe wari umaze iminsi 2,undi wari umaze iminsi 2 n’uwari umaze ukwezi avutse.

Polisi yageze mu gace ka Queens saa 3:30 z’ijoro nyuma y’aho uyu mwicanyi yari amaze gutera ibyuma abantu 5 barimo impinja 3

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru CBS,umugore ukekwaho guteragura aba bana ibyuma na ba nyina, asanzwe ari umukozi ushinzwe kwita ku bantu mu gace ka Queens mu mujyi wa New York.

Nyuma yo gutera ibyuma izi mpinja,ababyeyi bazo bazijyanye igitaraganya kwa muganga aho kuri ubu umwe ariwe urembye cyane aho bishobora kumuviramo urupfu.

Ubwo polisi yageraga aho uyu mwicanyi yatereye abana icyuma,yakibonye ndetse isanga hari abandi bana 6 atigeze agerageza kwica.

Nkuko polisi yabitangaje,uyu mugore akimara gutera icyuma aba bana yahise ajya mu cyumba cyo hasi y’inzu yakoreyemo aya mahano,ahita yikata umutsi wo ku kuboko utuma amaraso ashyiramo umuntu vuba agapfa.

Umuntu wahamagaye nimero 911 ya polisi muri USA ntiyigeze amenyekana gusa polisi yatangaje ko uyu mugore yafashwe amaze kwikata uyu mutsi ahita ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho hanyuma aryozwe ibi byaha.

Kugeza ubu abapolisi ntibaratanga amakuru ahagije kuri aba bana n’abantu bakuru batewe ibyuma ndetse n’aho babitewe gusa inzu uyu mugore yakoreyemo amahano ni Apartements yari icumbitsemo abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa