skol
fortebet

Umwicanyi yarashe abanyamakuru 5 barapfa abaziza kumusebya

Yanditswe: Friday 29, Jun 2018

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 38 witwa Jarrod W. Ramos yishe yarashe 5 abanyamakuru b’ikinyanyamakuru Capital Gazette cyo muri USA abahora ko bamwanditseho inkuru imusebya ko yiziritse ku mugore ndetse amukurikira aho agiye hose akamubuza amahwemo.

Sponsored Ad

Uyu mwicanyi yabanje kwandikira aba banyamakuru ko azabarasa babigira imikino none byarangiye ashyize mu bikorwa uyu mugambi mubisha,abasanga mu cyumba bakusanyirizamo amakuru arabarasa yica abagera kuri batanu.

Ramos warashe abanyamakuru

Abanyamakuru yishe ni Wendi Winters, Rebecca Smith, Robert Hiaasen, Gerald Fischman na John McNamara gusa yakomerekeje abandi babiri.

Uyu Ramos yari afite imbunda ntoya ndetse na gerenade ubwo yajyaga kwimara inzika yatewe n’umwe mu banyamakuru b’iki kinyamakuru wamushyize kuri Facebook amushinja kwiruka ku mugore wamwanze amubuza amahwemo.

Uyu mwicanyi yahise atabwa muri yombi ndetse yabanje kwanga kuvuga uwo ariwe ubwo abapolisi binjiraga mu nzu iki kinyamakuru gikoreramo bumvise amasasu,biba ngombwa ko bapima ibikumwe bye bamenya uwo ariwe.



Aba nibo banyamakuru bishwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa