skol
fortebet

Umwicanyi yateye ibyuma abanyeshuli bari bavuye ku ishuli yica barindwi

Yanditswe: Friday 27, Apr 2018

Sponsored Ad

Umwicanyi w’Umushinwa witwa Zhao yateze abanyeshuli bai bavuye ku ishuli riherereye ahitwa Mizhi mu ntara ya Shaanzi,abateragura ibyuma yica 9 abagera kuri 12 barakomereka bikomeye.

Sponsored Ad

Uyu mwicanyi yateze aba banyeshuli ubwo bari batashye iwabo,atangira kubirukaho abatera ibyuma nibwo abagize intege nke zo kwiruka yabishe.

Uyu mugabo wahise utabwa muri yombi,yibasiriye abakobwa kubera ko aribo bagize integer nke zo kwiruka bakamusiga,aho muri aba banyeshuli icyenda bapfuye 5 ari abakobwa ndetse muri 12 bakomeretse 9 ni abakobwa,abahungu ni 3.

Abanyeshuli bakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa ku bitaro bya Mizhi County Hospital kugira ngo bitabweho ndetse abaganga basabye abagiraneza guha amaraso aba banyeshuli bavuye amaraso menshi kubera ibi byuma batewe n’uyu mwicanyi.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Huashang Daily cyo mu Bushinwa abitangaza,uyu mwicanyi yahagaze ku irembo rya gatatu ry’iki kigo agenda ateragura ibyuma abanyeshuli basohokaga ndetse abahungu benshi babashije kumucika kuko bazi kwiruka kurusha abakobwa.

Kugeza ubu uyu mwicanyi yatawe muri yombi na polisi ndetse agiye gushyikirizwa ubutabera kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.


Ibitekerezo

  • None se byabereye he? Arko mwajya mutanga amakuru yuzuye.. iyo mijyi muvuga byabereyeyo mwibwira ko twese tuyizi..?! Ni mukihe gihugu???? Kd iteka mukora ayo makosa.. sinon byafatwa nka tract

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa