skol
fortebet

Umwicanyi yatsindiye uburenganzira bwo kwibagirana burundu

Yanditswe: Thursday 28, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Urukiko rukuru rw’Ubudage rwategetse ko umugabo waho wahamwe n’icyaha cyo kwica mu mwaka wa 1982 afite uburenganzira bw’uko izina rye rikurwa mu bigaragara mu mashakisha yo kuri internet.

Sponsored Ad

Urukiko rw’itegekonshinga rw’i Karlsruhe mu majyepfo ashyira uburengerazuba y’Ubudage rwanzuye rushyigikira uwo mugabo.

Yahanishijwe igihano cya burundu kubera kwica abantu babiri mu bwato bwite bwo mu bwoko bwa ‘yatch’ mu mwaka wa 1982.

Yafunguwe mu mwaka wa 2002 ndetse avuga ko ashaka ko izina rye ryo mu muryango ritandukanywa n’icyaha cye.

Icyo cyemezo cy’urukiko gishobora gutuma ibitangazamakuru bigabanya uburyo bwo kubona amakuru yabyo yo mu gihe cyashize ari mu bubiko bwo kuri internet.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uwo mugabo yari mu bwato bwitwa Apollonia muri Caraïbes ubwo yicaga arashe abantu babiri ndetse agakomeretsa bikomeye undi umwe mu bushyamirane bagiranye.

Urwo rubanza rwanditsweho igitabo ndetse rukorwaho n’inkuru mbarankuru ya televiziyo.

Mu 1999, ikinyamakuru Der Spiegel cyashyize ku rubuga rwacyo rwa internet inkuru eshatu zo mu mwaka wa 1982 no mu mwaka wa 1983 zirimo n’izina ry’uwo mugabo.

Izo nkuru n’ubu zishobora kuboneka mu buryo bworoshye uzishatse ku rubuga rwa Google.

Uwo mugabo yamenye ko izo nkuru ziriho mu mwaka wa 2009, asaba ko zikurwaho.

Yavuze ko zihonyora uburenganzira bwe n’”ubushobozi bwe bwo kwaguka nk’umuntu”, nkuko bikubiye mu itangazo ry’urukiko.

Ku ikubitiro iyo dosiye yateshejwe agaciro n’urukiko mu mwaka wa 2012, ruvuga ko uburenganzira bwe ku buzima bwite butarusha agaciro inyungu za rubanda n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Ariko urukiko rw’itegekonshinga rwatesheje agaciro icyemezo cy’urwo rukiko rwa mbere, ubu urubanza rukaba rugiye kongera gusubira mu nkiko.

Ibitangazamakuru byemerewe kubika kuri internet inkuru zakozwe mu gihe cyashize, ariko bishobora gutegekwa kuzikuraho iyo bibisabwe.

Ikibazo cy’”uburenganzira bwo kwibagirana” ntikivugwaho rumwe, kikaba gikomeje guteza ubushyamirane hagati y’ibihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) na kompanyi y’ikoranabuhanga Google.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa