Umwicanyi yinjiye mu kigo cy’amashuli yica abantu 17 akomeretsa abarenga 70

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 October 2018 Yasuwe: 1655

Mu ntara ya Crimea,mu Burusiya,umunyeshuli yinjiye mu kigo cy’amashuli aturikiriza igisasu muri Kantine, ndetse arasa bagenzi be aho abagera kuri 17bahasize ubuzima, hakomereka abarenga 70 nkuko amakuru abitangaza.

Mu mashusho yafashwe yagaragaje umunyeshuli witwa Vladislav Roslyakov w’imyaka 18,anyura muri iki kigo afashe imbunda, byatumye ariwe ukekwa ko ariwe wakoze ubu bwicanyi,gusa umurambo we wasanzwe mu isomero ndetse bikaba bikekwa ko yarashe bagenzi be yarangiza akirasa.

Inshuti ya Vladislav Roslyakov,yabwiye ikinyamakuru RBC ko uyu munyeshuli wigaga mu mwaka wa 4,yangaga iri shuli ryigisha tekiniki kubera abarimu baryo batumvikanaga ndetse yari yaravuze ko azibihoreraho, bikaba bikekwa ko ariyo mpamvu yakoze aya mahano.

Abashinzwe iperereza bavuze ko uyu Vladislav Roslyakov yarashe abandi banyeshuli arangije nawe arirasa,muri ubu bwicanyi bwabaye uyu munsi taliki ya 17 Ukwakira 2018.

Umwe mu banyeshuli babonye ubu bwicanyi yagize ati "Hari umunyeshuli wari ufite imbunda yarasaga umuntu abonye wese."

Undi yagize ati "Twatangurangwaga kurira uruzitiro duhunga umwicanyi kugira ngo ataturasa."

Abayobozi bavuze ko iki gisasu kitaramenyekana ubwoko cyaturikirijwe ku ishuli rya Kerch Polytechnic College, riherereye hafi y’ahubatswe ikiraro gihuza Crimea n’Uburusiya.

Umwe mu barokotse ubu bwicanyi yagize ati “inshuti yanjye yiciwe imbere yanjye.Nabonye yitura hasi ananirwa kugenda.Nabonye imirambo hirya no hino ndetse amaraso yari hose.

Nyina w’uyu mwana ukekwaho ubwicanyi witwa Galina Roslyakova, n’umuganga uvura kanseri ndetse ari gufasha abantu barasiwe muri ubu bwicanyi.

Abantu bakoretse bajyanwe igitaraganya kwa muganga muri Ambulance ndetse no mu ma bisi yari hafi y’iki kigo.

Bamwe barashinja Ukraine ko iri inyuma y’ubu bwicanyi mu rwego rwo kwihimura ku Burusiya bwayitwaye iyi ntara ya Crimea.

Abasirikare benshi b’Uburusiya bahise bisuka kuri iki kigo cya Kerch Polytechnic College bakeka ko ari igitero cy’ibyihebe,ariko polisi yaje gutangaza nyuma ko ari umuntu umwe warashe abanyeshuli abasanze mu isomero n’ahandi.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bobi Wine yateze iminsi Perezida Museveni

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine atangaza ko iminsi ya Yoweri...
25 March 2019 Yasuwe: 1658 0

Burundi: Umugabo yishe indaya bakoranaga imibonano mpuzabitsina nawe ahita...

Umugabo witwa Enock Nibimpa ukomoka muri Komini Mutumba, mu Ntara ya...
25 March 2019 Yasuwe: 2697 1

Majoro mu ngabo za Congo yishwe arashwe n’umurinzi we

Majoro Ngalabuka Joel waruhagarariye ingabo mu gisirikare cya Repubulika...
24 March 2019 Yasuwe: 4165 0

Abadepite babiri ba NRM barashinjwa gusambanira mu mwiherero warimo na...

Ibinyamakuru byo muri Uganda byacitse ururondogoro kubera inkuru iri...
24 March 2019 Yasuwe: 8862 0

Perezida Museveni akomeje gusura ibigo bya gisirikare bitandukanye muri...

Perezida wa Uganda,Yoweli Kaguta Museveni yongeye kugaragara ari kumwe...
24 March 2019 Yasuwe: 6402 0

Burundi:Abakobwa 3 basiribanze mu ifoto ya Nkurunziza iri mu bitabo...

Abakobwa 3 baturuka mu ntara ya Kirundo mu Burundi bigaga ku kigo...
24 March 2019 Yasuwe: 2907 0