skol
fortebet

Umwiraburakazi wa mbere wahawe igihembo cya Nobel yitabye Imana

Yanditswe: Wednesday 07, Aug 2019

Sponsored Ad

Toni Morrison, wabaye umugore wa mbere w’umwirabura ufite inkomoko muri Afurika watsindiye igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo, yapfuye afite imyaka 88 y’amavuko.

Sponsored Ad

Umuryango we, n’akababaro kenshi, wemeje ko Morrison yapfuye amaze "igihe gito arwaye".

Uyu yanditse ibitabo 11 mbarankuru, yatsindiye icyo gihembo cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 1993, igitabo cye cya mbere, ’The Bluest Eye’, akaba yaragitangaje mu mwaka wa 1970.

Igitabo cye ’Beloved’ yasohoye mu mwaka wa 1987 cyavugaga ku mugore wahunze ubucakara, cyaje gukinwamo filime yarimo na Oprah Winfrey, mu mwaka wa 1998.

Morrison yigeze kuvuga ati: "Turapfa. Icyo gishobora kuba ari cyo gisobanuro cy’ubuzima. Ariko dukora ururimi. Icyo gishobora kuba ari cyo gipimo cy’ubuzima bwacu".

Itangazo ry’umuryango we rivuga ko yari "umubyeyi wuje urukundo, wuzukuruje ndetse ufite n’abamufata nka nyina wabo". Ryongeraho ko "yapfuye mu mahoro" ku wa mbere w’iki cyumweru "akikijwe n’abo mu muryango we inshuti".Yapfiriye ku bitaro cya Montefiore Medical Center biri i New York.

Abandi bagore b’abirabura bazwi cyane batsindiye igihembo cya Nobel barimo umunyakenya Wangari Maathai (igihembo cy’amahoro, 2004) n’Abanyaliberiya Ellen Johnson Sirleaf na Leymah Gbowee batwaye igihembo cy’amahoro mu 2011.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa