skol
fortebet

Umwuka mubi w’ubushyamirane wiyongereye hagati ya Amerika n’Ubushinwa

Yanditswe: Thursday 23, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zategetse Ubushinwa gufunga ibiro by’ubuhagarariye (consulat/consulate) mu mujyi wa Houston muri leta ya Texas bitarenze ku wa gatanu w’iki cyumweru – icyemezo Ubushinwa bwise “kwiyenza kwa politike”.

Sponsored Ad

Urwego rw’ubutabazi bwo kuzimya inkongi rwatabajwe nyuma yaho hagaragaye amashusho y’abantu batamenyekanye batwika impapuro aho bajugunya imyanda mu gikari cy’iyi nyubako y’uhagarariye Ubushinwa

Ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika byavuze ko icyo cyemezo cyafashwe “mu rwego rwo kurinda umutungo bwite wo mu by’ubwenge w’Amerika”.

Ariko Wang Wenbin, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, yavuze ko icyo cyemezo “giteje uburakari kandi nta shingiro gifite”.

Ibyo bitangajwe n’impande zombi nyuma yaho hagaragaye amashusho y’abantu batamenyekanye batwika impapuro aho bajugunya imyanda mu gikari cy’iyo nyubako y’uhagarariye Ubushinwa.

Umwuka w’ubushyamirane umaze igihe wiyongera hagati y’Amerika n’Ubushinwa.

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwagiye bukozanyaho n’ubw’Ubushinwa mu ntambara y’ubucuruzi, ku cyorezo cya coronavirus no ku ishyirwaho muri Hong Kong kw’itegeko rishya ry’umutekano ritavugwaho rumwe.

N’ejo ku wa kabiri, ibiro by’ubutabera by’Amerika byashinje Ubushinwa gutera inkunga abajura b’amabanga yo kuri za mudasobwa (bazwi nk’aba ‘hackers’).

Ibiro by’ubutabera by’Amerika bivuga ko bibasiye ‘laboratoires’ zikorerwamo ubushakashatsi ku nkingo za Covid-19.

Byashyiriyeho ibirego Abashinwa babiri bivuga ko bakoze ubutasi kuri kompanyi zo muri Amerika zikora ubushakashatsi, bivuga ko bafashijwe na maneko za leta mu bundi bujura.

Ubushinwa bwasabye Amerika kwisubiraho kuri icyo cyemezo, buvuga ko niba ikomeje “muri iyi nzira mbi, Ubushinwa buzasubizanya ingamba zikaze zo kwirwanaho”.

Ibitekerezo

  • Abahanga mu bibera mu isi bavuga ko ubushyamirane bwa China na Amerika bujyana ku ntambara ya gatatu y’isi.Le 27/05/2020,president wa China,XI Jinping,yabwiye National Congress yuko abasirikare barimo kwitegura intambara.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Aho kugirango batwike isi yiremeye,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa