skol
fortebet

Umwunganizi wa Trump yishyuye rwihishwa umukinnyi wa filimi z’urukozasoni wari uzengereje Trump

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2018

Sponsored Ad

Stormy Daniels umwunganizi w’igihe kirekire wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump, yishyuye rwihishwa Stephanie Gregory Clifford ukina filimi z’urukozasoni (Porn) uherutse gushyira ku karubanda ko yaryamanye na Donald Trump.
Donald Trump na Ms Crifford wamushyize ku karubanda
Uyu mugore yatangarije abanyamakuru ko Donald Trump yamwemereye ko azamwishyura akayabo naruca akarumira ntatangaze aya makuru cyane ko yari hafi kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, (...)

Sponsored Ad

Stormy Daniels umwunganizi w’igihe kirekire wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump, yishyuye rwihishwa Stephanie Gregory Clifford ukina filimi z’urukozasoni (Porn) uherutse gushyira ku karubanda ko yaryamanye na Donald Trump.

Donald Trump na Ms Crifford wamushyize ku karubanda

Uyu mugore yatangarije abanyamakuru ko Donald Trump yamwemereye ko azamwishyura akayabo naruca akarumira ntatangaze aya makuru cyane ko yari hafi kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, intebe byarangiye yegukanye ahigitse Hillary Clinton bari bahanganye.

Byinshi mu binyamakuru byo muri USA byasamiye iyi nkuru hejuru byegera uyu mugore ukina izi filimi kugira ngo agire icyo abitangariza, ariko amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru The New York Times, ni uko uyu mwuganizi yishyuye rwihishwa uyu mugore, akayabo k’ibihumbi 130 by’amadolari ($130,000) kugira ngo asinye ko atazongera kuvuga ku byerekeye iyi mibonano mpuzabitsina yagiranye na Trump.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mwaka wa 2011,Miss Clifford yatangaje ko yaryamanye na Donald Trump bwa mbere mu mwaka wa 2006 ubwo umugore we Melania yari atwite inda y’umuhungu wabo Barron.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa