skol
fortebet

Umwuzukuru wa Nelson Mandela yateye umugongo ishyaka rya Sekuru

Yanditswe: Monday 20, Mar 2017

Sponsored Ad

Umwuzukuru wa Nelson Mandela wabaye Perezida wa Mbere w’ Afurika y’ Epfo avuga ko atagishyigikiye ishyaka Sekuru yakomokagamo ariryo ANC riri ku butegetsi muri icyo gihugu.
Ndileka Mandela w’ imyaka 52 y’ amavuko ashinja Ishyaka African National Congress ANC ryageze ku butegetsi mu 1994, nyuma y’ aho sekuru Mandela amariye gukuraho urwango rwari hagati y’ abirabura n’ abazungu muri Afurika y’ Epfo kuba ritakita ku bakene.
Aganira n’ ikinyamakuru News 24 South Africa Ndileka yagize ati “Ntabwo (...)

Sponsored Ad

Umwuzukuru wa Nelson Mandela wabaye Perezida wa Mbere w’ Afurika y’ Epfo avuga ko atagishyigikiye ishyaka Sekuru yakomokagamo ariryo ANC riri ku butegetsi muri icyo gihugu.

Ndileka Mandela w’ imyaka 52 y’ amavuko ashinja Ishyaka African National Congress ANC ryageze ku butegetsi mu 1994, nyuma y’ aho sekuru Mandela amariye gukuraho urwango rwari hagati y’ abirabura n’ abazungu muri Afurika y’ Epfo kuba ritakita ku bakene.

Aganira n’ ikinyamakuru News 24 South Africa Ndileka yagize ati “Ntabwo nzatora ikintu tudahuza mu mitekerereze, ikintu kidaha agaciro ibyo Sogokuru wanjye yaharaniye”

Uwo mwuzukuru wa Mandela ni umuforomokazi. Yashinze ikigo gishinzwe guhangana n’ ubukene mu bice by’ icyaro.

Avuga ko mu gihe gito gishize aribwo iryo shyaka ryatangiye ku mutenguha, agatunga agatoki ibyo kuba iryo shyaka risesagura amafaranga y’ abaturage.

ANC iri ku butegetsi muri Afurika y’ Epfo kuva mu mwaka w’ 1994. Abagize inteko ishinga amategeko ntibasira kujya impaka bamwe basaba ko Jacob Zuma(Perezida w’ Afurika y’ Epfo) yeguzwa. Mu nshuro zirenga ebyiri abo badepite bamaze gutora iyo ngingo birangira abadepite bemeje ko Perezida Zuma akomeza kuyobora icyo gihugu bitewe n’ uko abadepite benshi bakomoka mu ishyaka rimwe nawe (ANC) kandi bakaba bamushyigikiye.

Jacob Zuma ashinjwa ibyaha bya ruswa no gukoresha nabi umutungo w’ igihugu.

Muri uku kwezi kwa gatatu nibwo Perezida wa Koreya y’ Epfo Park Geun – Hye yegujwe ku mwanya wa Perezida bitewe n’ ibyaha bya ruswa aba abaye umukuru w’ igihugu wa mbere wegujwe n’ inteko ishinga amategeko kubera ibyaha bya ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa