skol
fortebet

Umwuzure watewe n’imvura wavanye imiryango 400 byayo

Yanditswe: Sunday 03, May 2020

Sponsored Ad

skol

Muri Kenya imvura yibasiye ibice bitandukanye by’igihugu ikomeje guhitana ubuzima bw’abantu n’amatungo mugihe imyuzure n’ibiza bikomeje kurengera amazu bikangiza n’imyaka.

Sponsored Ad

Nibura imiryango igera kuri 400 yavanywe mu byabo i Naivaisha, mu Ntara ya Nakuru, nyuma y’aho urugomero rwa Marmanet rumaze guturika inkombe, rwuzura imidugudu myinshi.

Ibi bibaye mu gihe ishami ry’ubumenyi bw’ikirere rya Kenya ryaburiye ko mu bice byinshi by’igihugu hashobora kugwa imvura nyinshi, kikaba ari ikintu gishobora guteza ikibazo cy’umwuzure mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.

Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, ibisa n’imirambo y’abapolisi batanu muri 7 batwawe n’umwuzure wabereye i Chemoe, mu majyaruguru ya Baringo yaratoraguwe, igikorwa cyo gushakisha indi mibiri ibiri kikaba gikomeje.

Raporo yerekana ko abo bapolisi 5 barokotse ku bw’Imana ayo makuba, maze bajyanwa mu bitaro bya Kabarnet kugira ngo bitabweho.

Ibi bintu bibabaje byabereye mu gace ka Chemoe, Baringo y’Amajyaruguru akaba ari kamwe mu turere twibasiwe n’umwuzure, aho bikekwa ko abo bapolisi bari ku irondo igihe ikamyo bari barimo yatwarwaga n’amazi ava mu ruzi rwa Kagir.

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, imiryango irenga 5.000 yo mu Ntara ya Nakuru nayo yavanwe mu byayo n’umwuzure. Umuyobozi mukuru ushinzwe gucunga ibiza i Nakuru, Ann Njenga, yatangaje ko afite ubwoba ko umubare w’abahuye n’umwuzure ushobora kwiyongera mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa