skol
fortebet

Urubanza rwa Paul Rusesabagina ruzakurikiranwa n’ikigo cy’Abavoka b’Abanyamerika

Yanditswe: Wednesday 23, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ikigo cy’Abavoka b’Abanyamerika baharanira Uburenganzira bwa Muntu cyatangaje kuri uyu wa Mbere ko nacyo kiteguye gukurikiranira hafi urubanza rwa Paul Rusesabagina ruteganyijwe mu minsi iri imbere mu Rwanda.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’aho Fondasiyo y’ubutabera y’umukinnyi wa filimi George Clooney (Clooney Foundation for Justice), nayo itangaje ko izakurikiranira hafi iby’uru rubanza. George Clooney n’umugore we, Amal Clooney bagize bati:

Abagenzuzi bacu ba TrialWatch bazaba bahari kugira ngo bazakurikirane iburanisha ry’uru rubanza kugirango barebe niba ryubahiriza amahame mpuzamahanga no kumenya ko Rusesabagina azahabwa ubutabera kandi mu mucyo.

Urubuga Thestreetjournal rwatangaje iyi nkuru, ruvuga ko gukurikirana iburanisha bizasaba kohereza indorerezi zidafite aho zibogamiye mu rukiko kugira ngo zizakurikirane imiburanishirize y’urubanza, zikemererwa gusuzuma mu buryo butabogamye niba urubanza rwujuje ubuziranenge bw’akarere ndetse n’amahanga.

Paul Rusesabagina yamamaye cyane ku Isi nyuma ya filimi ‘Hotel Rwanda’ yakinwe ku buzima bwe asingizwa nk’intwari yarokoye abantu bari bahungiye muri Hotel de Milles Collines muri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo ibyakinwe muri iyi filimi bitavugwaho rumwe, aho abantu bamwe batemera ibyo yitirirwa.

Kuri ubu uyu mugabo w’imyaka 66 ari mu Rwanda, aho yageze ku itariki 28 Kanama 2020 azi ko aje mu Burundi aho yari yatumiwe mu nama y’abavugabutumwa nk’uko aherutse kubihishura.

Nk’umuyobozi w’ihuriro MRCD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rifite umutwe witwaza intwaro wa FNL, akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, ubufatanyacyaha mu gushimuta, n’ubujura bwitwaje intwaro, n’ibindi byakozwe n’uyu mutwe mu majyepfo y’u Rwanda mu 2018.

Ibitekerezo

  • America se ni igiki? Nibabanze bakurikirane ibibazo bu’abirabura birirwa bicirwa kumihanda bazira akamama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa