skol
fortebet

Urukiko rwa Uganda rwabujije leta guhagarika ba banyamakuru 39 baregwa ibyaha byo gushyira mu kaga umutekano w’abaturage n’igihugu kubera inkuru ya Bobi Wine batangaje

Yanditswe: Friday 24, May 2019

Sponsored Ad

skol

Urukiko muri Uganda rwabujije leta guhagarika abanyamakuru 39 baregwa ibyaha byo gushyira mu kaga umutekano w’abaturage n’igihugu bikomotse ku makuru bataye ku ifungwa n’irekurwa rya Bobi Wine.

Sponsored Ad

The Monitor yatangaje ko iki cyemezo cyishimiwe n’abanyamakuru benshi bakorera umwuga wabo ku butaka bwa Uganda.

Urwego rwa leta rushinzwe kugenzura ibitangazamakuru (Uganda Communication Commission, UCC) mu ntangiriro z’uku kwezi rwategetse ibitangazamakuru 13 guhagarika abanyamakuru ba byo bataye bakanatanga inkuru ku ifatwa riheruka ry’uriya munyamuziki akaba n’umunyapolitiki urwanya ubutegetsi ba Uganda.

Babinyujije ku ishyirahamwe ribahuza muri Uganda bamwe muri bo baregeye urukiko ngo uyu mwanzuro ntushyirwe mu bikorwa.

Kuri uyu wa kane, umucamanza mu rukiko yavuze ko ibibazo bireba umutekano bitaregerwa UCC ahubwo biregerwa polisi.

Umucamanza yavuze ko kuba hari inzego zitora zigahagarika abanyamakuru nta rukiko rubitegetse ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu, yanzura ko ibyo UCC isaba bitagomba kuba.

Arnold Anthony Mukose ushinzwe umutekano n’uburenganzira bw’abanyamakuru mu ishyirahamwe ryabo muri Uganda yavuze ko uyu ari umwanzuro w’amateka ku burenganzira n’imikorere y’umwuga wabo.

Ati “Twakomeje kunanizwa n’ibyemezo n’amabwiriza bidafututse biturutse muri UCC no mu zindi nzego za Leta. Ariko ubucamanza bwabanye natwe”.

Umunyamategeko wa UCC we yavuze ko bagiye kwicara bakiga kuri uyu mwanzuro w’urukiko maze bakamenya ikizakurikiraho.

Icyemezo cyari cyafashwe na UCC cyari cyatumye abahagarariye ubumwe bw’uburayi, Amerika n’ibindi bihugu 14 muri Uganda batabariza ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwo kwigaragambya.

Depite Bobi Wine uharanira impinduka muri Uganda yafunzwe kenshi mu buryo avuga ko bunyuranyije n’amategeko, akaza kurekurwa.

Ubutegetsi bumushinja guteza umutekano mucye no kugumura rubanda abangisha ubutegetsi.

Depite Bobi Wine ari kwitegura guhatana na perezida Museveni – umaze imyaka 33 ku butegetsi – mu matora azaba mu 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa