skol
fortebet

Urukiko rwateye utwatsi umugambi wo gufunga inkambi icumbikiye benshi ku isi

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2017

Sponsored Ad

Urukiko rwahagaritse umugambi wo gufunga inkambi y’ impunzi ya Dabbad mu gihugu cya Kenya, ruvuga ko uwo mugambi unyuranyije n’ amategeko arengera uburenganzira bw’ ikiremwamuntu.
Umwaka ushize ‘2016’ nibwo Leta ya Kenya yatangaje ko ifite umugambi wo gufunga iyi nkambi icumbikiye impunzi ibihumbi 260 arinabyo biyigira iya mbere nini ku isi.
Iyi Leta yavugaga ko iyi nkambi izafungwa muri Werurwe uyu mwaka, ariko umucamanza mu rukiko rw’ ikirenga yanze ko iyi nkambi ifungwa avuga ko byaba (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwahagaritse umugambi wo gufunga inkambi y’ impunzi ya Dabbad mu gihugu cya Kenya, ruvuga ko uwo mugambi unyuranyije n’ amategeko arengera uburenganzira bw’ ikiremwamuntu.

Umwaka ushize ‘2016’ nibwo Leta ya Kenya yatangaje ko ifite umugambi wo gufunga iyi nkambi icumbikiye impunzi ibihumbi 260 arinabyo biyigira iya mbere nini ku isi.

Iyi Leta yavugaga ko iyi nkambi izafungwa muri Werurwe uyu mwaka, ariko umucamanza mu rukiko rw’ ikirenga yanze ko iyi nkambi ifungwa avuga ko byaba binyuranyije n’ amategeko arengera uburenganzira bw’ ikiremwamuntu.

Leta ya Kenya yavugaga ko yafashe umwanzuro wo gufunga iyi nkambi ku mpamvu z’ umutekano, igasobanura ko ibitero by’ iterabwoba igabwaho n’ abarwanyi b’ umutwe w’ iterabwoba Al Shabaab bitegurirwa muri iyi nkambi.

Inkambi ya Dadaad yashinzwe mu 1991 ngo yakire impuzi zahungaga imvururu zo muri Somalia. Mu mpunzi ziri muri iyi nkambi harimo izihamazemo imyaka irenga 20.

Iyi nkambi icumbikiye impunzi zaturutse mu bihugu birimo Ethiopia, Burundi, u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Impunzi zo muri Kenya ziri muri iyi nkambi ntabwo zirenga 160, Iimpunzi za Kenya nyinshi zicumbikiwe mu nkambi ya Kakuma iherereye mu majyaruguru y’ iki gihugu.

Ikigo giharanira uburenganzira bw’ ikiremwa muntu muri Kenya "Kenya National Commission on Human Rights" n’igiharanira iyubahirizwa ry’amategeko "Kituo Cha Sheria" nibyo byagejeje ikirego mu rukiko bivuga ko ingingo ubutegetsi bwafashe ivangura kandi ko inyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa