skol
fortebet

Urutonde rw’abatunzi 10 b’ibihe byose ku isi,Gaddafi aruriho ndetse ruyobowe n’umunyafurika[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Ubutunzi nk’imwe mu kingi z’ubuzima bwiza, abantu batuye isi bahora mu ntambara yo gushaka ubutunzi ndetse benshi muri iyi nkundura banahata ubuzima. Ese ni nde ibi wabiraze abatuye isi? Ese kuki umunyafurika ari we uyoboye urutonde? Menya abakire 10 b’ibihe byose ku isi!

Sponsored Ad

Abatunzi b’ibihe byose bayobowe n’umwami wa Mali, Mansa Musa gusa hari abantu babayeho mbere y’ivuka rya Yezu Kirisitu bari bafite amafaranga asa n’aho ari menshi ndetse bisa n’ibigoye ko hari umuntu wayagira muri iyi minsi. Turaza kwibanda ku babayeho nyuma y’ivuka rya Yezu Kiristu.

Mu bo hambere twavugamo Augustus Caesar wabayeho afite amafaranga agera kuri Tiriyoni $4.63. Uyu muherwe yabayeho mbere ya Yezu Kirisitu ndetse na nyuma ye kuko yavutse muri 63 aza gupfa muri 14 nyuma y’ivuka rya Yezu Kirisitu kuko mbere y’ivuka rya Yezu Kirisitu babaraga bava ku mubare munini bajya ku muto bihabanye n’iby’uyu munsi.

Undi muherwe wabayeho mbere ya Yezu ni umwami Salomon wayoboye ubwami bwa Israel wabayeho atunze agera kuri Tiriyoni $2.2. Undi ni Akbar I Umwami w’ubwami bwa Mughal wari utunze agera kuri tiriyoni $21, undi wabayeho afite ifaranga ritagira uko ringana ni umwami wa Shenzong wayoboye icyahoze ari ubwami bw’Abashinwa aho yari afite agera kuri tiriyoni $30.

Undi mwami wabayeho mu mateka y’Isi wari umuherwe bamwita Genghis Khan wabayeho mu myaka myinshi ya mbere y’ivuka rya Yezu Kirisistu akaba yarabayeho afite ubutunzi bungana na tiriyoni $100. Uyu mwami mu gihe cye bavuga ko yendaga kwigarurira Uburayi ndetse na Aziya.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakire 10 b’ibihe byose ariko ntabwo turi bujye kure y’ivuka rya Yezu Kirisitu!

10. Cornelius Vanderbilt, Miliyaridi $185 Igihugu akomokamo: America (USA)

Igihe yabayeho: 1794-1877

9. Henry Ford, Miliyaridi $199 Igihugu akomokamo: United States

Igihe yabayeho: 1863-1947

8. Muammar Gaddafi, Miliyaridi $200 Igihugu akomokamo: Libya

Igihe yabayeho: 1942- 2011

7. William the Conqueror, miliyarid $229

Igihugu akomokamo: England

Igihe yabayeho: 1028-1087

6. Jakob Fugger, Miliyaridi $221 Igihugu akomokamo: German

Igihe yabayeho: 1459-1525

5. Mir Osman Ali Khan, Miliyaridi $230

Igihugu akomokamo: India

Igihe yabayeho: 1886- 1967

4. Nikolai Alexandrovich Romanov, Miliayaridi $300

Igihugu akomokamo: Russia

Igihe yabayeho: 1868-1918

3. Andrew Carnegie, Miliyaridi $310 Igihugu akomokamo: United Kingdom

Igihe yabayeho: 1835- 1919

2. John D. Rockefeller, Miliyaridi $330 Igihugu akomokamo: United States

Igihe yabayeho: 1839- 1937

1.Mansa Musa, Miliyaridi $400 Igihugu akomokamo: Mali

Igihe yabayeho: 1280- 1337

Mu gukora uru rutonde twifashishije imbuga nyinshi nka answersafrica.com na cheatsheet.com ndetse n’izindi zitandukanye.

Gusa nk’uko twabibonye hari imbuga zikora urutonde zishyizemo n’abantu babayeho mbere ya Yezu Kirisitu. Twe twibanze kuva muri 1-2019. Hari n’izishidikanya ku mafaranga aba bagabo bari batunze kuko ntabwo ari kenshi bagenda bayahuriraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa