skol
fortebet

Uruzitiro rw’inyubako ikoreramo Donald Trump rwahindutse urwibutso runini rw’ubutabera bushingiye ku moko[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 13, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Kuva umwirabura George Floyd yicwa, imyigaragambyo yahawe inyito Ubuzima bw’ abirabura bufite akamaro (black lives matters, BLM) yakwiyee isi yose, aho abantu ibihumbi n’ibihumbi mu nzego zitandukanye basaba ubutabera bushingiye ku moko n’imibereho.

Sponsored Ad

I Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abigaragambyaga ba BLM bazamuye uruzitiro nk’urwibutso rw’ubutabera bushingiye ku moko, uruzitiro rwa metero 8 ruzengurutse White House rufite uburebure bwa kilometero 1.7 (1.7Km), barwuzuza ibyapa bishyigikira imyigaragambyo, binanditseho amazina y’abantu bose bishwe baguye mu maboko ya polisi.

Aho kugira ngo bagaragaze ko batishimiye uburakari bwinshi mu mihanda, abigaragambyaga bahisemo gukora ibintu mu mutuzo maze berekana akababaro kabo n’ubusabe ku rukuta n’uruzitiro ruzengurutse inyubako y’umukuru w’igihugu White House.

Mu bimenyetso bihagaragara, usibye ‘Ubuzima bw’Abirabura Bufite Akamaro’ na ‘Nta butabera nta mahoro’, hariho amagambo menshi yo guhanga nka ‘Ivanguramoko ni igitutsi kubyo Imana yaremye’ na ‘Ivanguramoko n’uburyo bwa Amerika ku buryo iyo ubyamaganye, abantu batekereza ko urimo kwanga Amerika ‘.

Uburebure bw’uruzitiro rw’urwibutso ni igitangaza – hafi kilometero 1.7, nk’uko ikinyamakuru Washington Post kibitangaza. Mubyukuri, ibice bibiri gusa bizenurutse White House, mu majyaruguru y’uburasirazuba no mu majyaruguru y’uburengerazuba, ntibifite uruzitiro rwongeyeho n’inzitiro z’amatafari ya sima zifatika.

Nkuko Upworthy abitangaza, uru ruzitiro rwakoreshejwe kandi n’abantu batera urwenya kuri perezida Trump abavuga ko ameze nk’umwana uhorana urusaku akeneye kwitabwaho. Kugeza ubu, urukuta rwifashishijwe nk’urwibutso runini rw’abigaragambyaga BLM, rugaragaza ubusabe bwabo mu buryo bukomeye.

Ikindi ni uko perezida wa Amerika na we yamaganwe kubera kwihisha ntagaragare mu gihe iyi myigaragambyo yaberaga kuri White House. Ku ya 1 Kamena, Trump yahise ajyanwa mu bwihisho, nyuma yuko itsinda ry’abigaragambyaga bamennye uruzitiro rw’agateganyo rwashyizweho hafi y’ishami ry’imari y’igihugu.

CNN yatangaje ko nk’uko Urwego rw’ubutasi rw’ibanga rubitangaza, kubaka uruzitiro ruzengurutse White House biri mu ‘ngamba z’umutekano zikenewe’.

Icyakora, abigaragambyaga baboneyeho umwanya wo kuvuga ibyo basaba ubutabera bushingiye ku moko no gushyigikira umuryango w’abirabura.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa