Urwego Rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cya Uganda (CMI) rwatangaje ko rwataye muri yombi abanyeshuri 4 b’Abanyarwanda

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 29 November 2019 Yasuwe: 1393

Urwego Rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cya Uganda (CMI) rwatangaje ko rwataye muri yombi abanyeshuri bane b’Abanyarwanda bigaga muri Kaminuza ya Kampala International University.



Nk’uko ikinyamakuru The Newtimes cyabitangaje, aba banyeshuri bafashwe ni Joram Rwamojo wari unahagarariye abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iyi kaminuza, uwitwa Mugisha, Emmanuel na Kagara.

Kuri ubu aba banyeshuri bafungiwe mu kigo cya gisirikare kandi ngo n’ibyo bashinjwa bikaba bitaramenyekana.

Amakuru avuga ko aba Banyarwanda bafashwe mu ijoro ryacyeye ryo kuwa Gatatu tariki ya 27 bakuwe mu macumbi yabo yo muri kaminuza azwi nka ‘Hostel’bajyanwa mu Kigo cya Gisirikare cya Makindye giherereye mu Mujyi wa Kampala.

Umwe mu bakozi ba kaminuza ya KIU utashatse ko imyirondoro ye ijya ahagaragara yavuze ko aba banyeshuri batangiye kurata bimwe mu bizamini.

Ati ” Basibye ibizamini ku bwo gufatwa. Twahamagaye Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Kabalaga atubwira ko bafitwe na CMI.”

Aba banyeshuri baza biyongera ku bandi Banyarwanda bagiye bafatwa, ntibagezwe mu nkiko, ahubwo bagafungwa igihe kirekire batazi ibyo baregwa.

Si ubwa mbere Abanyarwanda bafungiwe muri iki gihugu kuko kuva mu myaka igera kuri ibiri ishize Uganda yagiye ifata abanyarwanda babayo ikabafunga nta mpamvu ndetse bagakorerwa iyicarubozo abandi bagashinjwa kuba abatasi.

Ku munsi w’ejo hashize nabwo Uganda yari yataye muri yombi abanyarwanda bagera kuri 200 baba muri iki gihugu.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore wubatse ufite umugabo n’abana 4 yaguwe gitumo mu gicuku arimo...

Umugore wubatse ufite umugabo n’abana bane witwa Loveness Nyahwema wo mu...
6 December 2019 Yasuwe: 7642 1

Col.Gaspard Africa wari indwanyi ikomeye muri FDLR FOCA yishwe na...

Col.Gaspard Africa wari umwe mu basirikare bakomeye mu mutwe wa FDLR FOCA...
5 December 2019 Yasuwe: 6084 0

Abarwanyi 300 b’umutwe wa FDLR/CRND bamanitse amaboko

Nyuma y’ibitero bya Operation Sokola II bikomeje kugabwa ku nyeshyamba...
5 December 2019 Yasuwe: 5506 0

Umukobwa yashyingiranwe n’umukunzi we wari umaze gupfa

Nan Thippharat, umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko yashyingiranwe n’umukunzi we...
5 December 2019 Yasuwe: 2709 1

Umukobwa yafashwe kungufu n’abagabo benshi barangije bamwica...

Mu mihanda y’Ubuhinde abantu benshi bongeye kugaragaza umujinya n’akababaro...
5 December 2019 Yasuwe: 1803 0

CIRGL yashyizeho Komite yo gukora iperereza ku gitero cyagabwe I Mabayi...

Inama mpuzamahanga ishinzwe akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR),yamaze...
5 December 2019 Yasuwe: 1688 0