addresiya
startimes

Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda rwataye muri yombi Abanyarwanda 40

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 25 July 2019 Yasuwe: 1533

Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) rwataye muri yombi Abanyarwanda 40 mu gace ka Kibuye gaherereye mu murwa mukuru Kampala, bafatirwa mu rusengero ruherereye ku muhanda ugana ku kibuga cy’indege cya Entebbe.



Ikinyamakuru ‘Daily Monitor’ cyatangaje ko igisirikare cya Uganda cyabanje kugota aha hantu mbere yo gutegeka abari mu rusengero bose gusohokamo.

Abari muri uru rusengero ngo bari Abanyarwanda gusa, bategetswe kujya mu modoka yari ibategereje, kugeza ubu ntiharamenyekana aho bajyanwe.

Umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Patrick Onyango, yavuze ko abo bantu batawe muri yombi ariko icyo polisi yakoze kwari ugutanga ubufasha gusa.

Ati “Twe ni ubufasha twasabwe gutanga, ku yandi makuru ndumva mwavugana n’abayobozi bakuru mu gisirikare.”

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire yirinze kugira byinshi avuga.

Ati “Ibi ni bikorwa bikomeje, ntabwo natanga amakuru arambuye aka kanya kubera ko bishobora kubangamira ibi bikorwa.”

Hari amakuru yatangajwe ko abatawe muri yombi ngo bari babangamiye umutekano w’igihugu ariko ntihatangazwa ikibazo bari bateje.

Umwe mu bayobozi muri Uganda yagize ati “Abenshi muri aba batawe muri yombi ni abanyarwanda ariko bari bafite indangamuntu za Uganda, zakozwe mu buryo butemewe n’amategeko.”

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, ikomeje gukurikirana amakuru y’Abanyarwanda basaga 40 bafatiwe muri Uganda, aho kugeza ubu nta kanunu kabo karamenyekana.

Iki kinyamakuru cyavuze ko ubwo cyahamagaraga ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, umwe mu bitabye telefoni ye igendanwa yavuze ko adashobora kuboneka.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, (Rtd) Maj. Gen. Frank Mugambage, yabwiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ko bagerageje kuvugana n’uruhande rwa Uganda ngo bamenye irengero ry’abo Banyarwanda, ariko nta cyo irasubiza.

Ati “Bafashwe na CMI ni bo babafite, turimo turagerageza ngo tube twabageraho, turimo turahamagara, ntibatuma tubageraho. N’abandi bagiye bafatwa ntitujya tubageraho.”

Yavuze ko Ambasade y’u Rwanda yamaze kwandikira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda isaba kwemererwa kugera ku baturage bayo, ariko ngo ntacyo irasubizwa kandi ngo no ku bandi bagiye bafungwa, iki gihugu ntigituma basurwa.

Ati “Twabandikiye, dutegereje ko hari icyo badusubiza ariko ni ko bisanzwe, turabikora ariko ntacyo bajya badusubiza.”

Daily Monitor yatangaje ko yabonye amakuru ko iri saka ridasanzwe ryatumye hari n’Abanyarwanda bafatwa, ryari irya kane rikozwe n’inzego z’umutekano kuri uru rusengero mu mezi atandatu ashize.

Gusa ngo ku nshuro zabanje hafashwe abayobozi b’iri torero barimo n’umupasiteri w’umugore.

Imyaka ibiri irashize inzego z’umutekano za Uganda zikajije umurego mu guta muri yombi Abanyarwanda bakorerayo ingendo, abahatuye n’abashakiragayo ubuzima.

Abatabwa muri yombi bafungirwa muri kasho zitandukanye aho bakorerwa iyicarubozo ribaviramo n’ubumuga, imirimo ivunanye nko guhinga, kubumba amatafari n’ibindi. Abafatwa bashinjwa kuba ‘intasi’ z’u Rwanda.

Muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu nyuma yo guhohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Ibi bikorwa byakajije umurego kuva ubwo u Rwanda rugejeje kuri Uganda ikibazo kijyanye n’uko Umutwe w’Iterabwoba wa RNC uri gukoresha ubutaka bw’iki gihugu cy’igituranyi mu bikorwa ushyigikiwemo n’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, hagamijwe gushaka abantu bawiyungaho ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Hari amakuru yakunze kujya hanze y’abanyarwanda bajugunywe ku mupaka uhuza ibihugu byombi nyuma y’ibyumweru bakorerwa iyicarubozo ku cyicaro cya CMI giherereye ahitwa Mbuya, ahantu abanya-Uganda bavuga ko hameze nko mu buvumo bwo ku gihe cya Idi Amin Dada Oumee, uyu yari umugome cyane .

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble habiba

    Ndumva Uganda ikomeje kwanduranya ariko barabeshya ntacyo bazadutwara kuko dufite imana ituba hafi.gusa abanyarwanda nabo ntibumva kuki batavuye mu gihugu cy’abandi ngo bagaruke iwabo???yewe igikenya nticyumva ihoni

    July 2019

Inzindi nkuru

Abaganga 2 bakundana bakoreye ubukwe mu bitaro kubera Coronavirus

Umusore w’umuganga witwa Annaran Navaratnam ndetse n’umukobwa w’umuganga...
30 May 2020 Yasuwe: 1796 0

Umuhungu wa Uhuru Kenyatta yishe amabwiriza ya Coronavirus ajya kwirebera...

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yatangaje ikintu kitari cyiza aherutse...
28 May 2020 Yasuwe: 4485 0

Eddy Kenzo yongeye atakambira Guverinoma ya Uganda

Umuhanzi Eddy Kenzo umaze igihe kinini yaraheze mu gihugu cya Cote d’Ivoire...
28 May 2020 Yasuwe: 1334 0

Umwirabura wishwe urupfu rw’agashinyaguro yateje imyigaragambyo muri...

Habaye imirwano ikomeye hagati y’abapolisi n’abigaragambya mu mujyi wa...
28 May 2020 Yasuwe: 3350 1

Abashoferi b’amakamyo muri Uganda batorotse bamaze kumenya ko banduye...

Uganda Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abashoferi 7 b’amakamyo batorotse...
27 May 2020 Yasuwe: 1319 0

Abagore 2 bakundana nibo babaye aba mbere aho bakomoka bashyingiwe bahuje...

Abagore babiri bakundana nibo babaye aba mbere bashyingiwe, ni ibirori...
27 May 2020 Yasuwe: 2805 1