skol
fortebet

USA: Abantu 29 barasiwe mu duce tubiri barapfa mu gihe kitageze ku masaha 15

Yanditswe: Sunday 04, Aug 2019

Sponsored Ad

Mu gihe kitageze ku masaha 24 abantu bagera kuri 29 bishwe barashwe n’abantu bitwaje imbunda babasanze aho bateraniye mu mujyi wa El Paso muri Texas no mu wa Dayton muri Leta ya Ohio.

Sponsored Ad

Polisi mu mujyi wa El Paso uherereye hafi y’umupaka wa Mexico yemeje ko abantu 20 bapfuye abandi 26 bagakomereka barasiwe mu iguriro rya Walmart.

Greg Abbott guverineri wa Leta ya Texas yavuze ko "ubu ari bumwe mu bwicanyi buhitanye benshi mu matekaya Texas".

Umusore w’imyaka 21 yatawe muri yombi akekwaho ubu bwicanyi bwa El Paso, ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko yitwa Patrick Crusius usanzwe utuye mu mujyi wa Dallas muri iyi Leta.

Polisi ya El Paso ivuga ko ku isaha ya saa yine z’igitondo ku wa gatandatu (saa kumi n’imwe i Bujumbura mu Burundi) aribwo batabajwe.

Umusore w’imyaka 21 niwe wafashwe kandi polisi ivuga ko mu kumufata atarasanye nayo, ni nawe gusa ukekwa kugeza ubu.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru kandi uwahoze ari umukozi w’iri guriro rya Walmart yishe bagenzi be babiri bakoranaga ku ishami ry’iri guriro riri muri Mississipi.

Dayton barasiwe imbere y’akabari

Mu bundi bwicanyi bwakuriye kandi busa n’ubwa El Paso, abantu icyenda bapfuye barashwe abandi 16 barakomereka ubwo umuntu witwaje intwari yarasaga mu bantu imbere y’akabari mu mujyi wa Dayton muri Leta ya Ohio.

Police ivuga ko byabaye ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri iki cyumweru (saa 6:00 ku isaha y’i Kigali). Uwarasaga nawe yarashwe na polisi ahita agwa aho.

Hari hashize amasaha agera kuri 15 ubwicanyi bwa El Paso bubaye, buhitanye abagera kuri 20.

Matt Carper umupolisi wa Dayton, yabwiye abanyamakuru ko kugeza ubu ntacyo baramenya ku warashe aba bantu ariko bari kubishakisha.

Amashusho ya CCTV yasakaye ku mbuga nkiranyambaga, yerekana abantu biruka bakiza ubuzima bwabo ubwo bumvaga amasasu mu muhanda.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje agahinda batewe n’abaguye muri ibi bitero, n’ikibazo cy’imbunda zemererwa rubanda muri Amerika.

Beto O’Rourke na Cory Booker, abakandida ku mwanya wa Perezida wa Amerika batangaje ko hakenewe impinduka zifatika mu kwemera intwaro muri rubanda.

Bwana Cory Booker yagize ati: "Amerika irasa n’aho yemeye ko ibi [kurasa abantu benshi] biba ibintu bisanzwe bibaho buri gihe".


Ibitekerezo

  • Ba bandi bibwira ko kujya muli America uba ugiye muli paradis bajye bumva,bamenye ko kuli iyi si hose haba ibibazo.Ahatari ubukene,hari ubwicanyi.Mujya mwumva ukuntu muli Amerika haba imiyaga (hurricanes) iza igasenya ibintu byose,ugasigarana ubusa.UBUZIMA bwacu muli iyi si dutuye,ni ibibazo gusa kandi ku bantu bose nkuko bible ivuga.Udafunzwe,ararwaye cyangwa ni umukene.Abakire n’abategetsi bakomeye nabo bafite ibibazo byinshi bikomeye bibahangayikishije.UMUTI uzaba uwuhe?Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izivanga mu bibazo by’isi,igahindura gahunda (global world system).Urugero,izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Izashyiraho ubutegetsi bwayo,ibanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu.Byisomere muli Daniel igice cya 2 umurongo wa 44.Hanyuma ikureho ibintu byose bitubabaza,harimo indwara n’urupfu,Nabyo byisomere muli Ibyahishuwe igice cya 21,umurongo wa 4.

    Violence iri mu isi iteye ubwoba.Ubwicanyi bwariyongereye cyane ugereranyije na kera.Muribuka ko ejobundi muli Week end of 6-7/07/2019,mu mujyi wa Cape Town,bandits bishe abantu 49.Muzi ukuntu ibyihebe by’Abaslamu byirirwa byica inzirakarengane ku isi hose.Ibi byerekana nta gushidikanya yuko turi mu minsi y’imperuka nkuko bible ivuga.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa