skol
fortebet

USA: Umwana w’umukobwa yishe inshuti ye magara abeshywe guhabwa miliyoni 9 USD n’umuntu wo kuri Facebook

Yanditswe: Thursday 20, Jun 2019

Sponsored Ad

Umwana w’umukobwa witwa Denali Brehmer w’imyaka 18 wo mu mujyi wa Anchorage muri Leta ya Alaska imwe mu zigize Amerika, arashinjwa kwica inshuti ye magara nyuma y’uko hari umuntu bahuriye kuri murandasi amubwira ko ari umuherwe azamuha amafaranga niyica inshuti ye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa araregwa kwica inshuti ye yitwa Cynthia Hoffman w’imyaka 19 muri uku kwezi, arangije yoherereza amashusho kuri Snapchat ’umuhinde’ w’imyaka 21 witwa Darin Schilmiller y’uko yabigenje, wari wamwijeje kumuha miliyoni icyenda z’amadorari yo kumwica.

Bryan Schroder, umunyamategeko w’akarere ka Alaska yabwiye abanyamakuru kuwa kabiri ko "mu byiza byose murandasi ikora ishobora no kuba ahantu h’umwijima ababyeyi bakwiye kujya gukurikirana ibikorwa by’abana babo".

Inyandiko z’urukiko zivuga ko Brehmer yemeye ko yishe Hoffman ubwo bari bajyanye mu rugendo rwo kuzamuka umusozi tariki 02 z’uku kwezi kwa gatandatu.Inyandiko z’urukiko zivuga kandi ko aba bombi bari "inshuti magara".

Kwica mugenzi we ngo yabikoze ku busabe bw’uwiyise "Tyler" bahuriye kuri murandasi mu mezi ashize, wamubwiraga ko ari umukire ufite za miliyoni uwo muri Leta ya Kansas.

Nyamara "Tyler" yari baringa yakinwe na Darin Schilmiller mu mukino wo gushukana bita ’catfishing’.

Abakora iperereza basanze ibimenyetso muri telephone za madamazera Brehmer n’uyu musore Schilmiller "baganira ku gufata ku ngufu no kwica umuntu muri Alaska".

Mu rukiko bavuga ko Brehmer atifasihje kwica ahubwo yabwiye abandi bagenzi be bane bo kumufasha abizeza ibihembo mu madorari menshi cyane.

Cynthia Hoffman yazanywe n’aba bagenzi be aho bagomba kumwicira bamushuka ko bajyanye nawe gutembera burira umusozi.

Bageze aho kumwicira baramuboshye, bamurasa amasasu mu mutwe inyuma bamujugunya mu mugezi .

Kayden McIntosh w’imyaka 16 niwe ushinjwa kurasa akoresheje imbunda yazanywe na Brehmer.

Caleb Leyland w’imyaka 19 umuhungu umwe n’umukobwa umwe, bo bakiri bato, nabo bahamijwe uruhare mu kwica Cynthia Hoffman.

Brehmer yoherereje Schilmiller amashusho y’uko bishe Cynthia azi ko ari kuyoherereza umuherwe ugomba kumwishyura, ari nawe ngo wabahaye amabwiriza y’uko bamwica.

Abakora iperereza basanze Brehmer na Schilmiller basanzwe bajya bohererezanya amashusho y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, ndetse Brehmer yemeye ko hari amashusho ubwe yafashe bari gukorera iri hohotera umwana w’imyaka itanu ayoherereza Schilmiller.

Schilmiller nawe yatawe muri yombi, bitegerejwe ko yoherezwa muri Alaska kuburanishwa kuri ibi byaha.

Buri wese mu baregwa nahamwa n’ibyaha ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 99.

Ibitekerezo

  • Umufaransa witwa VOLTAIRE yabwiye Imana ati:"Mon Dieu, gardez-moi de mes amis. Quant à mes ennemis, je m’en charge !".Bisobanura ngo:"Mana yange,ngusabye ko wandinda inshuti zanjye.Naho abanzi bange bo nzabyikorera".Muribuka ukuntu president Compaore yishe inshuti ye president Sankara.Akenshi abo twita "Inshuti",ntabwo ziba arizo.Ziba zitwa ko dukundana kubera icyo zidukuraho.Urukundo nyakuri bible ivuga,rwitwa Agape mu Kigereki.Nukuvuga urukundo rutagamije inyungu (amour desinteresse).Bene urwo rukundo rugirwa gusa n’abakristu nyakuri (true Christians).
    Abakristu nyakuri ntibahuzwa n’amafaranga cyangwa ubusambanyi nkuko bimera ku bandi bantu.
    Niyo mpamvu batajya muli politike cyangwa intambara zo mu isi,ahubwo bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana kugeza igihe Yesu azagarukira ku munsi w’imperuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa