startimes

USA: Umwicanyi warashe abantu muri Ohio yishemo na mushiki we

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 August 2019 Yasuwe: 2714

Umugabo witwa Connor Betts warashe abantu mu mujyi wa Dayton muri Leta ya Ohio muri Amerika yishe mushiki we n’abandi bantu umunani mu kurasa abantu byamaze amasegonga 30 mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru taliki ya 04 Kanama 2019, nk’uko polisi ibivuga.



Polisi yahise itabara ako kanya, itangira kurasa kuri Connor Betts w’imyaka 24 wariho arasa mu bantu, ndetse ashaka no kwinjira mu kabari ahari benshi kurushaho.
Richard Biehl, umuyobozi wa polisi ya Dayton avuga ko iyo uyu mugabo ashobora kwinjira muri aka kabari abantu benshi bari kuhashirira.

Mushiki we, Megan Betts w’imyaka 22 ari mu bishwe n’amasasu yarashe.

Bwana Biehl avuga ko uyu mushiki we atari we yarashe mbere ariko ari mu bantu ba mbere yishe.

Kugeza ubu bavuga ko nta mpamvu ziramenyekana zamuteye gukora ibi.
Ibitaro biri hano hafi byakiriye abantu 27 bo kuvura, 15 bahise basezererwa kuko batakomeretse bikomeye.

Muri izi mpera z’icyumweru gishize, abantu bagera kuri 29 bishwe barashwe n’abantu bitwaje imbunda babasanze aho bari ari benshi mu mijyi ya El Paso muri Texas na Dayton muri Leta ya Ohio, mu gihe kitageze ku masaha 24.

Inkuru BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igihugu cy’u Burundi n’icya Sudani y’Epfo mu nzira yo kwirukanwa mu muryango...

Ibihugu by’Uburundi na Sudani y’Epfo biri mu nzira yo kwirukanwa mu muryango...
8 July 2020 Yasuwe: 700 0

Umukobwa w’imyaka 14 yahunze mu rugo ajya kubana n’umusore bahuriye kuri...

Umukobwa w’imyaka 14 utatangajwe amazina, yahunze urugo rw’ababyeyi be muri...
8 July 2020 Yasuwe: 1585 0

Perezida wa Congo ’Tshisekedi’ yatunguwe no kubona hazamurwa ibendera ritari...

Ku munsi wo kwizihiza umunsi mukuru w’ ubwigenge abaturage bo mu Ntara ya...
7 July 2020 Yasuwe: 13228 0

Umuhinde wambara agapfukamunwa gakoze muri Zahabu gahagaze akayabo...

Umugabo w’Umuhinde aravugwaho kuba yarishyuye ibihumbi 289 by’Amafaranga...
6 July 2020 Yasuwe: 4472 0

Hoteli ya mbere ku Isi isize Zahabu imbere n’inyuma yafunguwe

Muri Vietnam hafunguwe Hoteli ya mbere ku Isi isize zahabu (gold-plated)...
6 July 2020 Yasuwe: 6276 1

Umugore wari umaze imyaka 9 yarabuze urubyaro hari hashize iminsi 26 abyaye...

Umugore wari umaze imyaka 9 yarabuze urubyaro, nyuma y’iminsi 26 abyaye...
3 July 2020 Yasuwe: 5082 1