skol
fortebet

Uwahoze ari Ambasaderi w’Ubwongereza muri USA yatezwe n’abana baramukubita bamugira intere

Yanditswe: Friday 13, Jul 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari Ambasaderi w’Ubwongereza muri USA kuva mu mwaka wa 1973 kugeza 2003 Sir Christopher Meyer w’imyaka 74, ari muri coma nyuma yo gutegwa n’abana 2 mu mihanda ya gari ya moshi zica mu buvumo mu mujyi wa London bakamukubita agasigara ari intere.

Sponsored Ad

Aba bana barimo umuhungu w’imyaka 16 n’umukobwa w’imyaka 17 batawe muri yombi aho bashinjwa gukubita iki gikomerezwa itiyo bashaka kugicuza utwo cyari gifite nkuko amakuru abitangaza.

Sir Christopher Meyer n’umugore we

Sir Christopher Meyer yahuye n’uruva gusenya kuko muri uku gukubitwa yagize ibikomere byinshi ku jisho ry’ibumoso,ku munwa ndetse no ku izuru.

Ubu bugizi bwa nabi bwakorewe uyu mugabo,bwabaye ku wa Gatatu nyuma ya saa sita aho yahise ajyanwa igitaraganya ku bitaro bya St Mary biherereye ahitwa Paddington mu burengerazuba bw’umujyi wa London.

Umuryango wa Meyer washyize hanze ifoto iteye ubwoba imugaragaza ari kuvirirana ndetse aryamye ku gitanda cyo muri ibi bitaro.

Umugore w’uyu mugabo witwa Baroness Meyer yavuze ko yakubiswe bikomeye ata ubwenge aho yanenze aba bana koze aya mahano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa