skol
fortebet

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Congo yahishuye uburyo Perezida Tshisekedi ari igikoresho cya Joseph Kabila

Yanditswe: Thursday 26, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari Minisiti w’intebe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Adolphe Muzito yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi yahinduye intego yari afite ataragera ku butegetsi, ku buryo yabaye igikoresho cy’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Joseph Kabila.

Sponsored Ad

Adolphe yabaye Minisitiri w’intebe kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2012.

Mu magambo Muzito yakoresheje, yagize ati: ” Tshisekedi asigaye avuga ururimi rwa Kabila ku buryo yabaye igipupe (igikoresho) cy’ingoma yatambutse na Kabila ubwe.”

Nk’uko Politico.CD ikomeza ibivuga, ashinja Kabila kwiva muri bagenzi be bari bafite umugambi wo gushakira ubutabera abapfuye baharanira demukarasi ndetse n’amatora.

” Yari uwacu ubwo urugamba rwari rurimbanyije ariko ubu yamaze guhindura uruhande. Ubu asigaye avuga ururimi rwa Kabila n’ishyaka rye rya FCC bahuje muri iki gihe".

Muzito ahamya ko Tshisekedi atari mu ruhande rw’abaturage ayoboye, yamaze guhindura ubutumwa bwe, ntabwo ashakira ubutabera ababyeyi ndetse n’inzirakarengane zitegereje kurenganurwa.

Adolphe Muzito ni umwe mu batemera ko Tshisekedi yatsindiye kuba Perezida w’iki gihugu, akaba ari mu bagize ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya LAMUKA rihuriwemo na Moïse Katumbi, Martin Fayulu na Jean Pierre Bemba.

Uretse no kutumva neza umusaruro wavuye mu matora kwa bamwe nka Fayulu na Muzito, iri huriro ntiryigeze rivuga kimwe n’ishyaka rya CACH rya Tshisekedi ku mpamvu y’umwanzuro yafashe wo gusangira imyanya y’ubuyobozi; cyane nk’Inteko Ishinga Amategeko yiganjemo abo mu ishyaka rya FCC.

Amatora ya Perezida w’iki gihugu yabaye ku wa 30 Ukuboza 2019, muri Mutarama Tshisekedi atangazwa ko yayatsinze. Yemeye gusangira imyanya y’ubuyobozi n’ishyaka FCC rya Kabila; ribona imyanya 342 muri 485 mu nteko ishinga amategeko na 42 muri 65 ya guverinoma.

Ibitekerezo

  • Politike ni amanyanga.Yuzuramo uburiganya no kubeshya abaturage.Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir).Dore ingero nkeya:Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Muribuka president Habyarimana amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki?Si ibipapuro??”.Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Muli Politike habamo kubeshya,kwica,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga tubwira Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa