skol
fortebet

Uwahoze ari perezida wa Peru yirashe mu mutwe ubwo yahungaga polisi ngo itamufunga

Yanditswe: Wednesday 17, Apr 2019

Sponsored Ad

Uwigeze kuyobora igihugu cya Peru,Alan Garcia, w’imyaka 69, ari muri Coma nyuma yo kwirasa mu mutwe ahunga polisi yari igeze ku muryango we ije kumuta muri yombi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wayoboye Peru kuva 2006 kugeza 2011 ari muri Coma mu bitaro bya Casimiro Ulloa nyuma yo gukora ibyaha akanga ko polisi imuta muri yombi,ahitamo kwirasa.

Alan Garcia ari gushakishwa na polisi kubera gukekwaho kurya ruswa ya Kompanyi y’Ubwubatsi y’abanya Brazil yitwa titan Odebrecht,ubwo aheruka kuba perezida wa Repubulika.

Umunyaamategeko wa Garcia witwa Erasmo Reyna yavuze ko amerewe nabi cyane nyuma yo kwirasa mu mutwe ndetse ngo Imana yonyine niyo ishobora kumukiza.

Yagize ati “Kugeza ubu ari kwitabwaho n’abaganga.Reka dusenge Imana yongere imusubize imbaraga.

Minisitiri w’ubuzima muri Peru yavuze ko uyu mugabo yoherejwe mu bitaro bya Casimiro Ulloa uyu munsi saa 06:45 za mu gitondo ndetse ngo abaganga bamubaze.

TV yitwa channel America yatangaje ko Garcia yabazwe mu mutwe ariko kuri ubu amerewe nabi cyane.

Alan Garcia yategetse Peru manda 2 zitandukanye iya mbere yahereye 1985 kugeza muri 1990 na 2006 kugeza 2011.

Ibitekerezo

  • Abantu benshi biyahura,babiterwa nuko bakora ibyo Imana itubuza.Urugero ni Yuda wagambaniye Yesu,abahora biyahura kubera ubusambanyi,abasirikare benshi cyane biyahura mu ntambara cyangwa zirangiye,etc...Muli Yesaya 48:18,havuga ko abakora ibyo Imana idusaba aribo bonyine bagira amahoro.Ikibazo nuko ari bake cyane.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,abantu bose bakora ibyo Imana itubuza izabakura mu isi,nbere yuko iba paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa