skol
fortebet

Uwahoze ari umupilote w’umwamikazi Elizabeth yasanzwe mu nzu ye yapfuye we n’umugore we

Yanditswe: Wednesday 03, Apr 2019

Sponsored Ad

Kapiteni Tony Meadows wwahoze atwara indege ya Concorde y’umwamikazi Elizabeth w’Ubwongereza yasanzwe mu rugo rwe we n’umugore we Paula bapfuye.

Sponsored Ad

Umupilote Tony Meadows wari utuye mu gace kitwa Bucklebury muri Berkshire yasanzwe mu nzu ye yapfuye we n’umugore we bituma polisi ikeka ko yishwe cyangwa se yiyahuye.

Mu ijoro ryakeye nibwo polisi yinjiye mu nzu y’uyu mupilote isangamo umurambo we n’uw’umugore we gusa abashinzwe iperereza bahise batangira gushakisha icyaba cyabahitanye.

Kapiteni Meadows yatwaye umwamikazi Elizabeth mu ndege ya Concorde mu mwaka wa 1979 ubwo yari kumwe Queen an’umuhungu we Prince Phillip berekeza mu burengerazuba bw’isi.

Kapiteni Meadows n’umugore we Paula bari mu kigero cy’imyaka 80 basanzwe mu nzu yabo bwite bapfuye bituma benshi bibaza cyane kuri uru rupfu.

Ukuriye abapolisi bashinzwe iperereza mu ace ka Thames Valley,Inspector Andy Howard yagize ati “Biratangaje kubona abantu 2 bapfiriye icyarimwe.Turi kugerageza gukora iperereza gusa ntiturabasha kubona uwaba yihishe inyuma y’urupfu rwabo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa