skol
fortebet

Uwahoze ari umwami w’Ububiligi w’imyaka 84 y’amavuko yavuye ku izima atanga ibizamini bya DNA

Yanditswe: Wednesday 29, May 2019

Sponsored Ad

skol

Albert II wabaye umwami w’Ububiligi yemeye gutanga ibizamini by’ingirabuzimafatizo, DNA, ngo adacibwa amande angana n’ama-Euro 5000 buri munsi, ku birego byuko yabyaye umwana ku ruhande mu myaka ya 1960.

Sponsored Ad

Uyu wahoze ari umwami w’Ububiligi kuri ubu ufite imyaka 84 y’amavuko, umaze imyaka irenga 10 arwanya ibirego by’umunyabugeni wo mu Bubiligi Delphine Boël w’imyaka 51 y’amavuko, ku munsi w’ejo ku wa kabiri ni bwo yatanze ibizamini by’amacandwe.

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa gatanu, urukiko rw’ubujurire rwo mu Bubiligi rwategetse ko uyu wahoze ari umwami akwiye guhanwa kubera kwanga gutanga ibyo bizamini.

Uyu wahoze ari umwami wimye ingoma mu mwaka wa 1993 akegura mu mwaka wa 2013, ahakana ko ari we se wa Madamu Boël.

Umwunganira mu mategeko, Alain Berenboom, yasohoye itangazo agira ati: "Yavuze ko urukiko rwafashe icyemezo ko imyanzuro y’iri suzuma izagirwa ibanga rikomeye kugeza hafashwe ikindi cyemezo cy’urukiko".

Umwanzuro w’urukiko witezwe mu gihe kitari mbere y’impera y’uyu mwaka.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ni bwo urukiko rwo mu murwa mukuru Buruseli rwategetse uyu wahoze ari umwami gutanga ibizamini bya DNA mu gihe kitarenze amezi atatu, bitaba ibyo agafatwa nkaho yemeye ko ari we se wa Madamu Boël.

Ni iyihe mvo y’uru rubanza?

Ubwo yeguraga ku ngoma mu mwaka ka 2013, uyu wahoze ari umwami yatanze impamvu z’ubuzima bwe yavugaga ko butari bumeze neza. Yeguye ari ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa karindwi, umunsi mukuru w’igihugu mu Bubiligi.

Yimye ingoma ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa munani mu mwaka wa 1993, aba umwami wa gatandatu w’Ububiligi. Kwima ingoma kwe kwakurikiye itanga ry’umuvandimwe we, Umwami Baudouin, watanze afite imyaka 62 y’amavuko.

Baroness Sybille de Selys Longchamps, nyina wa Boël, avuga ko yakundanye n’uyu wahoze ari umwami mu gihe cy’imyaka 20. Ibi birego byuko ari se wa Madamu Boël byatangiye mu myaka 10 ishize, biteza ipfunwe abo mu muryango w’ibwami.

Hari ibihuha mu itangazamakuru ko iyi yaba ari yo mpamvu yatumye yegura.

Ububiligi bufite ubwami bushingiye ku itegekonshinga, aho umwami afite umwanya w’ubutegetsi ahanini w’umuhango.

Imwe mu nshingano z’umwami, ni ukugerageza gucyemura ibibazo bivutse bijyanye n’itegekonshinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa