skol
fortebet

Uwahoze ari Visi Perezida wa Pierre Nkurunziza yitabye Imana

Yanditswe: Sunday 10, May 2020

Sponsored Ad

skol

Thérence Sinunguruza wabaye Visi Perezida w’u Burundi ashinzwe imiyoborere n’ibijyanye n’umutekano ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza yitabye Imana kuri uyu wa 8 Gicurasi 2020.

Sponsored Ad

Thérence Sinunguruza wavutse tariki ya 2 Kanama 1959, yabaye Visi Perezida wa Burundi kuva mu 2010 kugeza mu 2013,nyuma y’aho abanyamuryango b’ishyaka rya UPRONA (Union pour le Progès National) yari ahagarariye bagaragazaga ko batakimufitiye icyizere bitewe n’uko atashyiraga imbere inyungu zaryo, ahitamo kwegura.

Mbere y’uyu mwanya, Thérence Sinunguruza yahagarariye u Burundi mu Muryango w’Abibumbye kuva mu 1993 kugeza mu 1994, aba Minisitiri ushinzwe amavugurura y’inzego kuva mu 1994 kugeza mu 1996.

Yabaye Minisitiri w’Ubutabera kuva mu 1997 kugeza mu 2001, aho yahise ahindurirwa inshingano kuva uwo mwaka, aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kugeza mu 2005, kuva muri uwo mwaka kugeza mu 2010, aba umudepite ahagarariye ishyaka UPRONA.

SOS Media dukesha iyi nkuru yatangaje aya yavuze ko Sinunguruza yatabarutse apfiriye iwe mu rugo i Bujumbura azize uburwayi.

Ibitekerezo

  • Niyigendere natwe niyo tugana twese.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa