skol
fortebet

Uwahoze asohoka ku binyamakuru yambaye ubusa yavuze uko yaryamanye na Trump benshi bifata ku munwa

Yanditswe: Saturday 24, Mar 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Karen McDougal wahoze akora akazi ko gusohoka mu binyamakuru yambaye ubusa yavuze ukuntu yasambanye na perezida wa USA Donald Trump ndetse avuga n’akari imurori benshi bifata ku munwa. Karen McDougal yabwiye CNN uko yaryamanye na Trump
Uyu mugore w’imyaka 46 yagiranye ikiganiro na CNN,igitangazamakuru Donald Trump afata nk’umwanzi we ukomeye maze akiramburira uko yaryamanye n’uyu perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho inkuru yatangiye muri Kamena 2006 ubwo umugore wa Trump (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Karen McDougal wahoze akora akazi ko gusohoka mu binyamakuru yambaye ubusa yavuze ukuntu yasambanye na perezida wa USA Donald Trump ndetse avuga n’akari imurori benshi bifata ku munwa.

Karen McDougal yabwiye CNN uko yaryamanye na Trump

Uyu mugore w’imyaka 46 yagiranye ikiganiro na CNN,igitangazamakuru Donald Trump afata nk’umwanzi we ukomeye maze akiramburira uko yaryamanye n’uyu perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho inkuru yatangiye muri Kamena 2006 ubwo umugore wa Trump yari atwite inda y’umuhungu we witwa Barron.

Uyu mugore yavuze ko yatangiye gukundana na Trump ubwo bahuriraga mu nzu ihuriramo ibyamamare bisohoka mu binyamakuru byambaye ubusa.

McDougal yavuze byinshi kuri Trump

Trump ntiyazuyaje yahise asuhuza uyu mukobwa ndetse atangira kumwiyegereza niko kugirana ibiganiro byimbitse byatumye aba bombi bahita bakora imibonano mpuzabitsina ku munsi wa mbere bahuriyeho.

Karen McDougal yavuze ko bakirangiza gukora imibonano mpuzabitsina Trump yashatse kumwishyura undi nawe akamubwira ko aticuruza ndetse yaryamanye nawe kubera ko yamukunze,yifuza ko bakomezanya mu rukundo.

McDougal yasohokaga mu binyamakuru yambaye ubusa

Uyu mugore yabwiye CNN ko mu mezi 10 bamaze bakundana ndetse bakorana imibonano mpuzabitsina, Trump atigeze akoresha agakingirizo kandi yamubwiraga buri kimwe mu byamubayeho no kugera ku mugore we Melania.

McDougal yavuze ko yaryamanaga na Trump nibura 5 mu kwezi ndetse bajyaga bitana utuzina two guteteshanya ndetse yemerera CNN ko yari afite nimero ya telefoni bwite ya Trump n’iy’umurinzi we.

Trump yahaye McDougal inzu yo kubamo mu mugi wa New York gusa yaje kuyihomba nyuma yo gutandukana nawe nyuma y’amezi 10 bamaze bakundana.

McDougal yabwiye CNN ko Trump yamukundaga cyane ndetse yageze naho amubwira ko ari mwiza nk’umwana we w’umukobwa witwa Ivanka ahoyamujyanye mu cyumba cy’umugore we gusa avuga ko yumvaga afite ubwoba bwo kugera mu cyumba cy’umugabo ufite umugore w’isezerano niko kumusaba ko basubira kuri hoteli.

McDougal yabwiye CNN ko Trump ari umugabo w’igikundiro buri mugore wese yakwifuza gutunga kubera ko avuga amagambo arimo ubwenge ndetse akurura igitsina gore,yongeraho ko yigeze kumuhuza n’abagize umuryango we.

McDougal yamaze amezi 10 akundana na Trump mu ibanga

McDougal yasoje iki kiganiro asaba imbabazi Melania imbabazi kubera ko yamuciye inyuma kandi yar abizi neza ko yasezeranye na Trump mu buryo bwemewe n’amategeko yemeza ko ahorana ikimwaro cyo gutwara umugabo w’abandi.

Perezidansi ya USA yahakanye aya makuru ndetse yemeza ko nta mubano wigeze ubaho hagati ya Donald Trump na Karen McDougal ndetse ibyo yatangaje ari ibihuha bigamije gusebya umukuru w’igihugu.

Ibitekerezo

  • TRUMP ni Imfizi y’abagore.Akunda se bikabije.Uretse ko abakire hafi ya bose bakunda sex.Nicyo cyaha cya mbere kizabuza abantu benshi ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu aho kubifata nk’icyaha,babyita gukundana.Byerekana ko abantu basuzugura imana cyane.Birababaje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.Nukudatekereza neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa