skol
fortebet

Uwahoze ayobora Al shabaab yakuwe ku rutonde rw’ abashakiswa n’ Amerika

Yanditswe: Sunday 25, Jun 2017

Sponsored Ad

Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwakuyeho akayabo ka miliyoni eshanu z’ amadorali bwari bwageneye uzafata cyangwa agatunga agatoki uwahoze ari umuyobozi w’ umutwe witwara kiyisilamu muri Somalia Al Shabab.
Leta zunze ubumwe z’ Amerika ntabwo yatangaje icyatumye ikura Mukhtar Robow ku rutonde rw’abashakishwa n’ubutabwera bwa Amerika.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko kugeza ubu Amerika ikibona Robow nk’ umuntu ugira uruhare mu bikorwa by’ iterabwoba.
Robow yahoze ari umuyobozi w’ (...)

Robow yahoze ari umuyobozi w’ ingabo, aza kubivamo ajya kuyobora umutwe ugendera ku matwara akaze ya Islam, yabaye kandi umuvugizi wa Al shaabab mbere y’ uko mbere uko ava muri uyu mutwe mu mwaka wa 2013.

Hari amakuru avuga ko Bwana Robow yaba ari mu biganiro na leta ya Somalia ariko nta kintu kibyemeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa