skol
fortebet

Uwahoze mu ngabo yasambanyije umukobwa wakoraga mu kabari arapfa

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Reece Vella wahoze mu ngabo z’Ubwongereza ari mu maboko ya polisi ya Thailand aho akurikiranyweho icyaha cyo kuryamana n’umukobwa witwa Wannipa Janhuathon bikamuviramo urupfu.
Reece Vella wahoze mu ngabo z’Ubwongereza arashinjwa kwica Wannipa
Uyu mugabo akurikiranyweho iki cyaha nyuma y’aho mu ijoro ribanziriza urupfu rw’uyu mukobwa w’imyaka 26,bararanye ndetse bivugwa ko uyu wahoze mu ngabo z’Ubwongereza yari yemeranyije n’uyu mukobwa usanzwe yicuruza kumuha amapawundi 35 kugira (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Reece Vella wahoze mu ngabo z’Ubwongereza ari mu maboko ya polisi ya Thailand aho akurikiranyweho icyaha cyo kuryamana n’umukobwa witwa Wannipa Janhuathon bikamuviramo urupfu.


Reece Vella wahoze mu ngabo z’Ubwongereza arashinjwa kwica Wannipa

Uyu mugabo akurikiranyweho iki cyaha nyuma y’aho mu ijoro ribanziriza urupfu rw’uyu mukobwa w’imyaka 26,bararanye ndetse bivugwa ko uyu wahoze mu ngabo z’Ubwongereza yari yemeranyije n’uyu mukobwa usanzwe yicuruza kumuha amapawundi 35 kugira ngo bararane maze mu gitondo bagasanga uyu mukobwa yahanutse kuri etaje ya 5 y’inyubako bari bararanyemo yambaye ubusa.

Mu iperereza polisi y’iki gihugu yakoze,yatangaje ko uyu mukobwa yaba yarakorewe ibya mfura mbi ubwo yari aryamanye n’uyu mugabo bigatuma yiyahura.

Wannipa yasanzwe yahanutse kuri etaje ya 5 nyuma yo kurarana na Vella

Uyu mukobwa yapfuye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu,nyuma y’amezi menshi yari amaze akora muri iyi Bar yaguyemo mu rwego rwo gufasha umuryango we ukennye wabaga mu cyaro.

Polisi ya Thailand yavumbuye aya makuru yose,ibifashijwemo na camera zari muri iyi bar uyu mukobwa yapfiriyemo ndetse zerekanye bimwe mu byo aba bombi bakoze mbere y’uko uyu mukobwa asangwa yapfuye.

Polisi ya Thailand bahata ibibazo Vella

Vella umaze imyaka 5 avuye mu gisirikare cy’Ubwongereza, yari amaze iminsi muri Thailand nka mukerarugendo none arashinjwa na polisi kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mukobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa