skol
fortebet

Uwarindaga mubyara wa Perezida Museveni yahanishijwe igihano cy’urupfu.

Yanditswe: Sunday 23, Jul 2017

Sponsored Ad

Umupolisi witwa Canan Nkamuhebwa wari umurinzi wa mubyara wa Perezida Museveni yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo kugira uruhare mu iyicwa ry’uwitwa Paul Tumukunde wishwe arashwe mu kwaha.
Urukiko rwa gisirikare rushinzwe kuburanisha ingabo zidasanzwe muri Uganda (SFC) mu mujyi wa Sembabule ruyobowe na Lt Col Moses Emeru; rwakatiye abapolisi batandukanye igihano cy’urupfu harimo n’uyu mugabo warindaga mubyara wa Perezida Museveni.
ChimpReports yandikirwa mu gihugu cya Uganda ivuga ko (...)

Sponsored Ad

Umupolisi witwa Canan Nkamuhebwa wari umurinzi wa mubyara wa Perezida Museveni yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo kugira uruhare mu iyicwa ry’uwitwa Paul Tumukunde wishwe arashwe mu kwaha.

Urukiko rwa gisirikare rushinzwe kuburanisha ingabo zidasanzwe muri Uganda (SFC) mu mujyi wa Sembabule ruyobowe na Lt Col Moses Emeru; rwakatiye abapolisi batandukanye igihano cy’urupfu harimo n’uyu mugabo warindaga mubyara wa Perezida Museveni.

ChimpReports yandikirwa mu gihugu cya Uganda ivuga ko Nkamuhebwa [warndaga mubyara wa Museveni] yari mu mutwe w’abapolisi bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu.Aba bombi bafashwe ku wa kane w’iki cyumweru mu mujyi wa Sembabule.
Bose bashinjwa icyaha cyo kwivugana uwitwa Paul Tumukunde nyuma yo kugirana amakimbirane. Ngo Nkamuhebwa niwe warashe amasasu abiri mu kwaha kwa Tumukunde maze ahita apfa.

LCpl Johnson Abasa na Able Katsigazi ni bagenzi b’uyu mupolsi warinda mubyara wa Museveni bashinjwa icyaha kimwe ariko bo bakatiwe ibihano by’imyaka itandukanye, 15 na 40 kubera ubufatanyacyaha bagize muri icyo gikorwa.

Uwishwe ni umuhungu wa, LCIII Fred Kareke, umuvugizi wa wa polisi ikorera mu gace ka Lugusuulu muri Uganda.

Ibitekerezo

  • nkunda ko bafata umwanzuro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa