skol
fortebet

Uwashinze whatsapp yavuze icyabimuteye

Yanditswe: Sunday 28, Jan 2018

Sponsored Ad

Jan Koum umwe mu bashinze urubuga rwa whatsapp rukunzwe cyane mu isi muri ikigihe kugeza ubwo ubuzima bw’abantu busa naho bwahagaze iyo rwavuyeho akanya gato, yagaragaje aho yakuye igitekerezo cyo gushinga uru rubuga.
Urubuga rwa whatsApp rwashinzwe muri 2009 n’uwitwa Jan Koum na Brian Acton. Koum, ntiyifuzaga narimwe kuzongera gusanga hari abantu bamushatse bakamubura kuri smartphone ye nshya yari amaze kugura.
Yagize ati: “Byatangiye ngura iphone; nari nababajwe no kuba hari abantu (...)

Sponsored Ad

Jan Koum umwe mu bashinze urubuga rwa whatsapp rukunzwe cyane mu isi muri ikigihe kugeza ubwo ubuzima bw’abantu busa naho bwahagaze iyo rwavuyeho akanya gato, yagaragaje aho yakuye igitekerezo cyo gushinga uru rubuga.

Urubuga rwa whatsApp rwashinzwe muri 2009 n’uwitwa Jan Koum na Brian Acton. Koum, ntiyifuzaga narimwe kuzongera gusanga hari abantu bamushatse bakamubura kuri smartphone ye nshya yari amaze kugura.

Yagize ati: “Byatangiye ngura iphone; nari nababajwe no kuba hari abantu banshatse bakambura nagiye muri siporo ngororangingo(gym).”

Brian Acton, yamwubakiye application izajya imufasha kubona ubutumwa bwasizwe n’abantu igihe atari ahari. Jan Koum avuga ko icyo gihe batatekerezaga ko whatsApp yaba ikintu kinini ahubwo bumvaga ari akantu gato abantu bazajya bifashisha

Muri 2014, whatsup yaguzwe na facebook

Icyo gihe muri 2014, whatsApp yakoreshwaga n’abantu bagera kuri miriyoni 400 mu isi. Facebook yayiguze miliyari 19 z’ amadorari y’ Amerika. Ibi byatumye abashinze uru rubuga rwa whatsApp nabo bahita bajya mu baherwe batunze za miliyari z’amadorari ya Amerika.

Afrikmag dukesha iyi nkuru ivuga ko Koum yabajijwe impamvu agikora ku rubuga rwa whatApp kandi bararugurishije.

Agira ati: “Dufite abantu benshi batari bakoresha whatsapp dukeneye ko nabo bayikoresha. Uretse n’icyo hari n’ibindi bibazo tugomba gukemura.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa