skol
fortebet

Uwibye amatelefone y’abakomerekeye mu gitero cy’ibyihebe yahanwe

Yanditswe: Thursday 01, Feb 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Chris Parker w’imyaka 33 wibye abantu amatelefoni mu gitero cy’ibyihebe cyabereye I Manchester mu gitaramo cyari cyateguwe n’umuhanzi Ariana Grande, yafashwe na polisi nyuma yo gushaka aho telefoni yitabye iherereye.
Ubwo iki gitero cyabaga,uyu mugabo yahise ajya gusaka amasakoshi y’abantu bari bitabiriye iki gitaramo cyabereyemo iki gitero cy’ibyihebe mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize aho abasaga 22 bahasize ubuzima maze abasaga 400 bagakomereka.
Uyu mugabo udafite aho kuba (...)

Uyu mugabo udafite aho kuba yemeye ko yibye amakofi y’abantu ndetse agenda yiba ama Iphone mu gihe habaga akavuyo ndetse benshi barajwe ishinga no kureba ababo bari bitabiriye iki gitaramo.

Uyu mujura yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 nyuma yo kwemera iki cyaha ndetse akavuga abo yibye muri iki gitero cyane ko amakofi yatwaye yari arimo amazina n’ibyangombwa by’abantu bapfuye ndetse abandi bakomerekera muri iki gitero cy’ibyihebe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa