Uwibye amatelefone y’abakomerekeye mu gitero cy’ibyihebe yahanwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 February 2018 Yasuwe: 1000

Umugabo witwa Chris Parker w’imyaka 33 wibye abantu amatelefoni mu gitero cy’ibyihebe cyabereye I Manchester mu gitaramo cyari cyateguwe n’umuhanzi Ariana Grande, yafashwe na polisi nyuma yo gushaka aho telefoni yitabye iherereye.

Ubwo iki gitero cyabaga,uyu mugabo yahise ajya gusaka amasakoshi y’abantu bari bitabiriye iki gitaramo cyabereyemo iki gitero cy’ibyihebe mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize aho abasaga 22 bahasize ubuzima maze abasaga 400 bagakomereka.

Uyu mugabo udafite aho kuba yemeye ko yibye amakofi y’abantu ndetse agenda yiba ama Iphone mu gihe habaga akavuyo ndetse benshi barajwe ishinga no kureba ababo bari bitabiriye iki gitaramo.

Uyu mujura yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 nyuma yo kwemera iki cyaha ndetse akavuga abo yibye muri iki gitero cyane ko amakofi yatwaye yari arimo amazina n’ibyangombwa by’abantu bapfuye ndetse abandi bakomerekera muri iki gitero cy’ibyihebe

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Stormy Daniels wavuze ko yasambanye na Donald Trump agiye guhabwa akayabo...

Stormy Daniels ukina filimi z’urukozasoni watangaje ko yasambanye na Donald...
15 August 2018 Yasuwe: 1270 0

Amabandi yitwaje intwaro yinjiye mu kibuga arasa umukinnyi arapfa

Mu gihugu cya Mexico,amabandi 20 yitwaje intwaro yinjiye ku kibuga...
15 August 2018 Yasuwe: 2175 0

Turukiya yatangiye guhangana na Amerika

Turukiya yihimuye kuri Amerika ihanika imisoro ku bicuruzwa bituruka muri...
15 August 2018 Yasuwe: 1058 0

Abapadiri 300 barashinjwa gusambanya no gufata abana ku ngufu barimo...

Urukiko rw’Ikirenga muri Leta ya Pennsylvania imwe mu zigize Leta zunze...
15 August 2018 Yasuwe: 461 0

Dore gereza 5 mbi kurenza izindi ku isi utakwifuriza umuntu uwo ariwe wese...

Nta gereza nziza ibaho, nta n’imfungwa yishimiye aho iri. Ariko nanone hari...
15 August 2018 Yasuwe: 4699 0

Sobanukirwa byinshi utazi ku gace kitiriwe ‘Area 51’ Kuri ubu Kagoye ba...

Iby’agace kitiriwe ‘Area 51’ byabaye intamenyekana, haba kuri ba maneko...
15 August 2018 Yasuwe: 3393 0