skol
fortebet

Uwiyita umukozi w’Imana yagaburiye abayoboke be inzoga na sosiso ababeshya ko ari kubabohora[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 15, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Uwiyita umukozi w’Imana mu gihugu cya Zambia yafotowe mu rusengero ari guha abakiristo be inzoga na sosiso abizeza ko ari umuti nk’uko ikinyamakuru Zambianews365 cyabitangaje.

Sponsored Ad

Ibi byabaye kuwa 3 Tariki ya 12 Gashyantare 2020, ari nabwo amafoto ye yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, bituma abantu benshi bibaza niba abavuga ko ari abakozi b’Imana muri iyi minsi bumva ijwi ry’Imana nk’uko byagendaga ku bahanuzi bo hambere.

Uyu muvugabutumwa ngo yazanye inzoga nyinshi na Sosiso mu rusengero, ahatira abayoboke be kuzinwa no kuzirya ngo kugira abafashe kubahuza n’Imana, abakorere deliverance (kubabohora).

Aya mafoto bigaragara ko yafatiwe mu iteraniro abayabonye akwirakwizwa ku mbuga nkoranya mbaga batagiye kwibaza niba bamwe mu biyita abahanuzi atari amajisiye.

Hari abatekereza ko uyu mukozi w’Imana yaba ari ubucuruzi yibereyemo, urugero nko kwamamaza inzoga na sosiso.

Abantu b’ingeri zinyuranye barimo abakuze n’abato bagaragaye muri uru rusengero basomywa ku nzoga n’uyu muhanuzi akanabashunisha kuri sosiso.

Ku rundi ruhande umuntu yakwibaza niba muri izi nyama nta kindi kintu uyu muhanuzi ashyiramo. Ese niba ntacyo inyama n’inzoga bishobora bishobora gukiza indwara, karande n’imivumo?

Ibitekerezo

  • Abantu aho kwiga bible ngo ibahindure,bahitamo kumva ibyo pastors bababwira.Nyamara biba bidahuye n’ibyo bible ivuga.Imana ubwayo,binyuze kuli bible,muli 1 Yohana 4:1,idusaba "gushishoza",aho kwemera ibyo abanyamadini bavuze byose.Usanga babafata nk’imana.
    Nyamara utabahaye amafaranga ntiwakongera kubabona.Impamvu abayoboke babo bashukika byoroshye,nuko Pastors babashuka ko birukana inyatsi n’imyaku.Bakababeshya ko babasengera bakabona Visas zo kujya hanze,ko babasengera bakabona imodoka,inzu,etc...Ntabwo bazi ko Kwifuza ubukire ugakabya ari icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa