Uyu mu-Senateri yashinjwe gusambanya umugore bahuriye kuri Facebook

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 18 September 2019 Yasuwe: 1688

Senateri Anwar Loitiptip arashinjwa n’ umugore w’ iwabo muri Kenya ko bahuriye kuri facebook akamushuka bagahura bakaryamana iminsi mike agahita amucika.

Uyu mugore avuga ko uyu musenateri yamwandikiye ubutumwa bwihariye kuri facebook ‘inbox messsage’ amaze kubona ibyo uyu mugore yari yashyize kuri page ye ya facebook.

Uyu mugore ku Cyumweru tariki 15 Nzeri 2019 nibwo yatekerereje abanyamakuru uko yahemukiwe n’ uyu musenateri.

Uyu musenateri akomeje gushinjwa n’uyu mugore kumutera inda, nyuma y’uko anaherutse kujyanwa mu bitaro yakubitiwe mu kabyiniro n’ umuntu utazwi bikekwa ko ari ihabara rye.

Avuga uko byatangiye, uyu mugore avuga ko uyu musenateri yamwandikiye amubwira ko afite igitekerezo cy’ umushinga ashaka ko bafatanya bahura nyuma y’ iminsi ibiri bandikirana, akamutereta ndetse bakanararana amajoro abiri.

Ibi ngo byabaye muri Mata uyu mwaka wa 2019. Uyu mugore w’ imyaka 33 witwa Hanifa avuga ko yumvaga ko senateri amukunda nawe akishimira ko abonye umugabo bakundana.

Uyu mugore avuga ko amaze guhurira na senateri i Nairobi bakaryamana iminsi ibiri, senateri yamubwiye ko agiye i Kisumu mu kazi batandukana ubwo ntibongera kuvugana.

Uyu mugore usanzwe afite umwana w’ umukobwa w’ imyaka 15 akomeza avuga ko yatashye yagera iwe, agatangira kumva atameze neza.

Ati “Hashize ibyumweru bitatu natangiye kumva ntameze neza, njya kwipimisha nsanga narasamye”.

Hanifa ngo amaze kumenya ko yasamye yabimenyesheje senateri Anwar Loitiptip.

Senateri Anwar avuga ko ibyo uyu mugore avuga ari ibihuha bigamije kumuharabikira isura, gusa yemera ko baziranye ndetse ko bigeze guhura.

Ati “Hashize nk’ icyumweru tumenyanye, nibwiye ko dushobora kugirana umubano ushingiye kuri bizinesi, nza gusanga intumbero z’ abantu zitandukanye mbona nta kintu twafatanya”.

Senateri Anwar Loitiptip afite umugore w’ isezerano. Nairobi News yatangaje ko Hanifa avuga ko amaze kumenyesha uyu musenateri ko atwite, senateri yahise atangira kumutera ubwoba kugira ngo ayo makuru azayagire ibanga.

Senateri yabwiye itangazamakuru ko atigeze atera ubwoba uyu mugore ati “Mfite amayeri menshi, iyo nza kugira umutima wo kwica abantu bampemukiye mu buzima mba nararangije benshi”.

Senateri Anwar Loitiptip wo mu gihugu cya Kenya, mu kwezi kwa 6 yajyanywe mu bitaro amaramo iminsi yarakomerekerejwe mu kabyiniro n’ abantu batazwi.

Icyo gihe uyu musenateri yanugwanugwagaho urukurarano n’ umukobwa wa guverineri wa Nairobi witwa Saumu Sonko.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hitabajwe Ingabo zirinda Perezida Museveni mu itangwa ry’ibizamini...

Mu gihugu cya Uganda ubwo hatangizwaga ibizamini by’abanyeshuri barangiza...
15 October 2019 Yasuwe: 2005 0

Amerika yafatiye ibihano abayobozi ba Turkia kubera kugaba ibitero mu...

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano minisiteri ebyiri zo muri leta...
15 October 2019 Yasuwe: 648 0

Umukuru w’abapolisi barinda Papa yeguye ku mirimo ye

Umukuru wa polisi irinda Papa Franciswitwa Francis Giani, yeguye ku mirimo...
15 October 2019 Yasuwe: 1845 0

Biravugwa: Gen. Afurika Jean Michel wari uyoboye inyeshyamba za RUD-URUNANA...

Abaturage bo mu gace ka Binza,Teritwari ya Rucuru ahitwa Gasharu batangaje...
15 October 2019 Yasuwe: 7593 0

Umucuruzi ukomeye muri Uganda yamenweho Acide n’umugizi wa nabi wari wigize...

Umucuruzi ukomeye mu mujyi wa Kampala witwa Shafik Agaba yamenweho acide...
15 October 2019 Yasuwe: 1965 0

Uganda: Umunyarwanda wigaga muri Makerere University yarohamye muri Pisine...

Umunyarwanda witwa James Uwimpuhwe wigaga mu mwaka wa kabiri muri Social...
15 October 2019 Yasuwe: 1943 0