skol
fortebet

Uyu mugabo yitwikiye imbere ya White House arashya arakongoka[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 31, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Arnav Gupta yapfuye nyuma yuko yitwitse n’umuriro imbere y’inyubako ya White house ubusanzwe ikoreramo Perezida Donald Trump.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane taliki ya 30 Gicurasi 2019 , nibwo mu mujyi wa Washington umugabo witwa Arnav Gupta w’imyaka 33y’amavuko yapfuye nyuma yuko yitwitse n’umuriro imbere ya White House.

Igiporisi cya Washington cyatangaje ko Arnav yitwitse yari muri ‘Ellipse Park’ aho imodoka ziparika nyuma yuko kuwa Gatatu taliki ya 29 yari yatorotse umujyi wa Montgomery mu murwa mukuru wa Alabama aho yari asanzwe aba yerekeza mu mujyi wa Washington.

Nyuma yuko aburiwe irengero umuryango we wagejeje ikirego kuri Polisi bababwira ko bagiye kumukurikirana ibi byatumye Police itangira iperereza ryaro ryimbitse kuri uyu mugabo wari waburiwe irengero.

Nyuma y’umunsi umwe abuze uyu mugabo yaje kugaragara hafi ni nzu ya White House arimo gushya polisi ikimukubita ijisho yahise imufatira hafi iramuzimya ihita imusubiza kwa muganga gusa akigezwayo bahise batangaza ko uyu mugabo amaze gushiramo umwuka.

Ikinyamakuru TMZ cyanditse ko uyu musore ashobora kuba azira ibiyobyabwenge ngo kubera ko yanywaga ikitwa K2 ndetse na marijuana ndetse n’ikindi kitwa ‘Phencyclidine’ , ibi ngo bishobora kba aribwo byatumye ata ubwenge agatangira kwiruka mu muhanda.

Ibitekerezo

  • Nubwo bavuga ngo nuko yali yanyweye Drugs,sibyo.Ahubwo yiyahuye kubera ibibazo yari afite.Abantu biyahura barenga 1 million buri mwaka,kubera ibibazo binyuranye biri muli iyi si.UMUTI uzaba uwuhe?Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izahindura ibintu bishya.Izakuraho ibibazo byose isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Ariko na none izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bakora ibyo idusaba.Hanyuma isi ibe paradizo,abantu bazarokoka kuli uwo munsi w’imperuka bazabaho iteka ryose nta kibazo na kimwe.Aho kwiyahura,abantu baba bakwiye kwiga bible kugirango ihindure imitekerereze yabo.Soma Abaroma 12:2.Niwo muti wo kwiyahura n’ibindi bibazo byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa